Umwuka mubi hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ukomeje kwiyongera, nyuma y’amakuru avuga ko ubwato bubiri butwara peteroli bwafashwe n’inkongi y’umuriro mu Nzira ya Hormuz, imwe mu nzira z’ingenzi ku isi mu gutwara peteroli.
Nkuko Al Jazeera Yabitangaje ivuga ko Itangazamakuru ryo muri Iran ryatangaje ko ubwo bwato bwinjiye mu gace kagenwe nk’akabujijwe kunyurwamo, nk’uko byasobanuwe n’Ingabo zirwanira mu mazi za Iran. Ibi bibaye mu gihe umutekano w’ubwikorezi bwo mu Kigobe cy’Abarabu ukomeje guhungabanywa n’amakimbirane ya gisirikare.
Maj Gen Mostafa Izadi, umuyobozi wungirije w’Ingabo zidasanzwe za Iran (IRGC), yavuze ko abanzi b’iki gihugu bari kugerageza guteza umutekano muke imbere muri Iran binyuze mu gitutu cy’ubukungu no guca intege icyizere abaturage bafitiye ubuyobozi.
Ku ruhande rwa Israel, ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu ari gusaba Perezida Donald Trump wa Amerika gufata icyemezo cyo kugaba igitero kuri Iran mu gihe cya vuba. Icyakora, Trump ntarafata icyemezo kuri icyo gitekerezo, ndetse amakuru avuga ko atifuza guhita atangiza ikindi gitero.
Hagati aho, Iran yatangaje gahunda yo guhugura abakorerabushake bagera kuri miliyoni imwe mu bijyanye n’imyitozo ya gisirikare, mu rwego rwo kongera ubushobozi bwo kurinda igihugu. Umugaba mukuru w’Ingabo za Iran, Maj Gen Amir Hatami, yashimye uruhare rw’umutwe wa Basij mu kurinda umutekano w’igihugu.
Nubwo amakimbirane akomeje, ibiciro bya peteroli ku isoko mpuzamahanga byagabanutseho gato. Peteroli yo mu bwoko bwa Brent yageze ku madolari 92.29 kuri buri ngunguru, mu gihe iya WTI yaguraga amadolari 83.26.
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’Abademokarate mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Hakeem Jeffries, yavuze ko guhagarika intambara na Iran bizaba mu byihutirwa kuri Kongere nshya, agaragaza ko iyi ntambara iri kongera ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, ibiribwa n’ibindi bikenerwa n’Abanyamerika.
Ibi bibazo bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’akarere n’ubukungu bw’isi, cyane cyane ubucuruzi n’ubwikorezi bw’ingufu binyuze mu Nzira ya Hormuz.
RADIOTV10