Monday, November 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nyuma y’ubuhuza bukomeye Perezida Ruto na Tshisekedi bemeranyijwe gusubukura umubano wari wajemo igitotsi kubera M23

Nyuma y’ubuhuza bukomeye Perezida Ruto na Tshisekedi bemeranyijwe gusubukura umubano wari wajemo igitotsi kubera M23

Perezida wa Kenya, William Ruto, na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bemeranyijwe gusubukura umubano muri dipolomasi hagati y’Ibihugu byombi, wari wari wajemo igitotsi kubera amakimbirane kubera intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Umubano wa Kenya na RDC watangiye kuzamba muri 2023, ubwo Kinshasa yashinjaga Nairobi kwakira abayobozi b’imitwe yari igamije gushinga ihuriro ry’inyeshyamba, ririmo M23.

Icyo gihe RDC yahise ihamagaza Ambasaderi wayo wari i Nairobi, nyuma umwuka urushaho kuba mubi ubwo yanze kwemeza Ambasaderi Kenya yari yageneye icyo Gihugu.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2026, Abakuru b’Ibihugu byombi bongeye gushimangira ko bubahiriza amahame yo kubaha ubusugire bw’Ibihugu, imbibi zabyo no kutivanga mu bibazo by’imbere mu bindi Bihugu.

Ibyo byatangajwe mu itangazo rihuriweho ryasohotse nyuma y’inama yabereye mu Mujyi wa Oyo muri Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville).

Iyo nama yayobowe na Perezida wa Congo-Brazzaville, Denis Sassou Nguesso, mu gihe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yari umuhuza.

Mu byo Tshisekedi na Ruto biyemeje harimo kandi kubana neza nk’Ibihugu bituranye, gukemura amakimbirane mu mahoro no kongera ubufatanye mu nzego z’imikoranire y’Ibihugu byo mu karere.

Kenya na RDC byombi ni ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC). RDC yawinjiyemo mu 2022, iba Igihugu giheruka kuwiyungaho.

Gusa kuba muri uyu muryango byagiye bigorana kubera amakimbirane ya RDC n’u Rwanda, Kinshasa ishinja gushyigikira umutwe wa M23. U Rwanda ruhakana ibyo birego.

Amakimbirane ya RDC na Kenya yatangiye mu 2023

Uretse u Rwanda, RDC yanashinjaga Kenya kwakira abanyapolitiki n’abayobozi b’imitwe yitwaje intwaro bakomoka muri Congo, ivuga ko bagamije guhungabanya umutekano w’Igihugu.

Muri 2023 ubwo i Nairobi hatangizwaga ihuriro rya Congo River Alliance (AFC), ririmo umutwe wa M23, RDC yahise ihamagaza Ambasaderi wayo muri Kenya, igaragaza ko itishimiye ibyo bikorwa.

Umwuka mubi warushijeho gukaza umurego muri Werurwe 2025, ubwo Kenya yashyiragaho ugomba kuyihagararira i Goma, umujyi wari umaze gufatwa na M23.

Kinshasa yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko ari agasuzuguro ku busugire n’ubusugire bw’ubutaka bwayo, ndetse ko gishobora gufatwa nko kwemeza ubutegetsi bwa M23 muri uwo mujyi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 19 =