Monday, November 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Haratutumba umwuka mubi hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika muri Congo

Haratutumba umwuka mubi hagati ya Leta na Kiliziya Gatulika muri Congo

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwuka mubi hagati ya Guverinoma na Kiliziya Gatulika ukomeje gufata indi ntera, nyuma y’uko inzego z’umutekano zibujije Karidinali Fridolin Ambongo gukorera igitambo cya Misa cyari cyateganyijwe kuri Stade Tata Raphaël i Kinshasa.

Iki gitambo cy’Ukarisitiya cyari giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyari kigamije kwizihiza Umunsi wa Diyosezi wahariwe urubyiruko, ariko abapadiri n’urubyiruko rwari rwaturutse muri za paruwasi zitandukanye z’i Kinshasa ntibashoboye kwinjira muri stade yari yamaze gutegurirwa uwo muhango.

Mu mpande z’iyi stade hari hakajijwe umutekano, inzego z’umutekano zafunze amarembo ku buryo abari bitabiriye batashoboye kuyinjiramo.

Archidiocese ya Kinshasa yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo, ahagana saa yine z’ijoro, ari bwo umwe mu bagize Guverinoma yayimenyesheje ko igikorwa kibujijwe, ariko nta nyandiko yemewe cyangwa ibisobanuro birambuye byatanzwe.

Nyuma y’icyo cyemezo, abayobozi ba Kiliziya Gatulika bahinduye aho igikorwa cyagombaga kubera, kijyanwa ku kibuga cya Saint-Raphaël kiri mu kigo cy’ishuri Gatulika, ahari hahuriye abakirisitu benshi.

Nubwo hari imvura yoroheje ndetse n’amasaha menshi yo gutegereza, Karidinali Fridolin Ambongo yahageze aherekejwe n’abapadiri benshi, akora igitambo cya Misa.

Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko, yarusabye gukomeza kugira ukwemera gukomeye nubwo rwahura n’ibigeragezo.

Yagize ati “Rubyiruko nkunda, mukomeze kugira ukwemera kudashidikanywaho, nubwo mwahura n’ibigeragezo. Mwange urugomo, urwango na ruswa.”

 

Karidinal Ambongo yavuze ko ibyo Leta yakoze ari ubushotoranyi

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Chancelier wa Archidiocese ya Kinshasa, Karidinali Ambongo yamaganye icyemezo cyo kubuza icyo gikorwa, avuga ko ari ubushotoranyi bwatumye urubyiruko rwari rwitabiriye rutabona uko rwizihiza uwo munsi nk’uko byari byateganyijwe.

Yagize ati:“Uyu munsi wari umaze amezi menshi utegurwa. Archidiocese yari yarakoze ibisabwa byose kugira ngo ibone uburenganzira ku nzego zose zibishinzwe, ariko twatunguwe no kumenya ko ubutegetsi buriho bwahagaritse igikorwa cyagombaga kubera kuri Stade Tata Raphaël. Njye mbona ari ubushotoranyi.”

Yakomeje yibaza icyo Guverinoma yungukira mu gutera ubushotoranyi kuri Kiliziya Gatulika, agaragaza ko urubyiruko rwari rwitabiriye rwavuye muri iki gikorwa rubabaye kandi rufite agahinda, nyamara ntakibazo cy’umutekano cyari cyabaye.

Yavuze ko niba impamvu yo guhagarika igikorwa ari umutekano, iyo mpamvu idafite ishingiro kuko inshingano zo kurinda urubyiruko rwari rwahuriye hamwe, ndetse na Karidinali ubwe, zireba Guverinoma.

Yagize ati “Guverinoma ni yo igomba kwirengera inshingano zayo, ntihishe inyuma y’impamvu zidafite ishingiro kugira ngo isobanure icyemezo mbona gishingiye gusa kuri politiki.”

Karidinali Ambongo yibukije ko ubwisanzure mu kwemera no gusenga ari uburenganzira bw’ibanze buteganywa n’Itegeko Nshinga rya DRC, asaba abakirisitu gukomeza gutuza.

 

Guverinoma yavuze ko yari igamije kurinda umutekano wa Cardinal

Kugeza ubu, Guverinoma ya DRC, nta tangazo yari yashyira ahagaragara risobanura impamvu yatumye ihagarika icyo gikorwa.

Gusa umwe mu Baminisitiri bafite aho bahuriye n’iki kibazo yavuze ko icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mpamvu z’umutekano, avuga ko cyari kigamije kurinda umutekano wa Karidinali Ambongo.

Icyo gisobanuro nticyanyuze Cardinal Ambongo, wavuze ko kidafite ishingiro, asaba Guverinoma kwemera inshingano zayo aho kwihisha inyuma y’impamvu zitandukanye.

Mu nyigisho yatanze muri icyo gitambo cya Misa, Karidinali Ambongo yasabye urubyiruko kutemera gukoreshwa n’abandi mu nyungu zabo.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 1 =