Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, yavuze ko yishimiye urugendo nyobokamana yakoranye na bamwe mu bo muri Kiliziya Gatulika y’u Rwanda bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga bajyanye na Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoni Karidinali Kambanda, rwanageze i Kibeho hazwi nko kwa Nyina wa Jambo, ahabereye amabonekerwa y’Umubyeyi Bikiramariya.
Ni urugendo rwabaye mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, rwari ruyobowe na Arikiyepisikopi wa Arikidiyoseze ya Kigali, Karidinali Kambanda.
Uretse umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu wa RADIOTV10, uru rugendo rwanitabiriwe n’abandi bafite amazina azwi mu Rwanda, barimo abanyamakuru nka Murungi Sabin usanzwe afite umuyoboro wa Isimbi TV, Paul Rutikanga, Michelle Iradukunda bakorera RBA, ndetse n’abazwi mu zindi ngeri nka Kimenyi Yves wakiniye amakipe anyuranye n’Ikipe y’Igihugu, n’abahanzi nka Masamba Intore.
Oswald Mutuyeyezu, avuga ko uru rugendo nyobokamana yarwigiyemo byinshi byumwihariko amwe mu mateka y’u Rwanda rwo hambere.
Yagize ati “Rwanshimishije cyane kuko hari ibintu natekerezaga ko nzi ariko nsanga ntabizi. Nk’ahantu hanshimishije hariya ku Masuka ku Kamonyi, amasuka Papa yashyize ku Kamonyi aha umugisha abahinzi ariko muri rusange abantu bose bakora ya mirimo yo hasi, buriya iriya itunga Igihugu.”
Yavuze kandi ko yashimishije n’isengesho riri ahiriwe Kristu Umwami i Nyanza, n’amateka y’uburyo Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami, abikuye mu ndiba z’umutima we kuko yari yaramaze gucengerwa n’akamaro k’Ubukristu bwagize uruhare mu iterambere ry’u Rwanda.
Ati “Ntabwo yari aciye iteka ubwo yaturaga u Rwanda Kristu Umwami, cyane cyane ko ababandwa bakomeje kubandwa, abaterekera barabikomeza, Abayisilamu barakomeza barasali, Abadive bakomeza amavuna, hariya na byo byanshimishije kuko babisobanuye neza.”
Bageze i Kibeho bwo byabaye ibindibindi kuko hahatse byinshi mu mateka ya Kiliziya Gatulika mu Rwanda no ku Isi yose, kuko hari mu hantu hacye Umubyeyi Bikiramariya yabonekeye.
Byumwihariko kandi uyu munyamakuru ari mu basomye amasomo y’Igitambo cy’Ukarisitiya cyaturiwe i Kibeho, avuga ko na byo byamushimishije.
Ati “Nakeruhaka gusoma ijambo ry’Imana mu misa cyera, ubu nabaye umwana mushya nabaye icyaremwe gishya.”

Uyu munyamakuru kandi avuga ko umwuka yakuye muri uru rugendo nyobokamana rugiye gutuma arushaho gutambutsa ijambo ry’Imana mu mirimo ye ya buri munsi yaba mu biganiro akora ndetse no ku mbuga nkoranyambaga ze nk’uko asanzwe abikora.
Ati “Hari igihe mvuga nti ‘niko ye, ibyiza by’icyaha ni ibihe?’ nkabaza abankurikira bakabibura, nkerekana ukuntu buriya iyo utagiye mu bintu by’ibyaha urunguka, amafaranga yawe ntacyo aba, umubiri wawe ntacyo uba, uretse ubusinzi umubiri wawe uba mwiza ntusaza vuba,…”
Yakomeje agira ati “Ubwo ngiye kubyongera cyane cyane ko ubu amavuta yanyuzuye, Imana izakomeza kugenda yongeramo yongeramo.”
Yanagiriye inama bagenzi be bavuga rikagera kure, kujya bakoresha uyu mwanya bigisha ibyiza umuryango mugari, cyane ko uretse kuba ibyo batangaza bigera kure, ariko hari na benshi babareberaho, bahora bifuza kugeza uko bagenza, bityo ko bakwiye no kwera imbuto z’ibyiza, bikabera urugero abandi.

RADIOTV10