Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Ubutumwa bwa Gen.Muhoozi ku byo muri Congo buraca amarenga ko UPDF igiye kwinjira mu rugamba rudasanzwe

Ubutumwa bwa Gen.Muhoozi ku byo muri Congo buraca amarenga ko UPDF igiye kwinjira mu rugamba rudasanzwe

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ubutumwa agaragaza ko ingabo z’igihugu cye zishobora kwagura ibikorwa bya gisirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yavuze ko zigiye kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gufata ibice bimwe na bimwe, ndetse asaba FARDC kutazitambika mu nzira.

Mu butumwa bwe, Gen. Muhoozi yagaragaje ko UPDF ishobora kwerekeza ibikorwa byayo i Walikale, muri Kivu ya Ruguru, ndetse avuga ko yamaze gutegeka ingabo zayo kurwana zijya imbere no gufata ibice bimwe na bimwe.

Yagize ati “Nategetse ingabo zacu kurwana zigana imbere no gufata ubutaka. Ibitero bigabwa ku baturage b’inzirakarengane mu burasirazuba bwa Congo ntibishobora kwihanganirwa na gato. Abacanshuro bazabibazwa.”

Gen. Muhoozi kandi yavuze ko Uganda idashyigikiye abacanshuro b’abazungu bari muri DRC, anagaragaza ko yemera ifatwa rya Walikale n’umutwe wa FRN.

Yagize ati “Turwanya abacanshuro b’abazungu bari muri DRC. Twakomeje kubarwanya. Dushyigikiye ifatwa rya Walikale na FRN. UPDF ntizabarwanya.”

Gusa yongeyeho ko mu gihe FRN yakomeza gutinda muri icyo gikorwa, ingabo za Uganda zishobora gufata ako gace ubwazo. Ati “Niba FRN izatinda cyane kuhafata, tuzafata Walikale ubwacu.”

ADF na FDLR mu byo Gen. Muhoozi yavuze ko bigiye kwibandwaho

Mu bundi butumwa, Gen. Muhoozi yavuze ko intego ya UPDF muri DRC ari uguhiga abarwanyi b’umutwe wa ADF, mu bikorwa byo kuwurwanya. Yagize ati “Turi guhiga ADF muri DRC. Intego yacu ikurikira ni Walikale.”

Yavuze ko atagamije inyungu z’amabuye y’agaciro cyangwa ibindi biri muri ako gace, ahubwo ko ashishikajwe no kurwanya ADF no kurinda umutekano w’abo yise abantu be, cyane cyane Abahima.

Yongeyeho ko abarwanyi yise Interahamwe cyangwa FDLR bagiye bica abo bantu hafi ya Walikale, avuga ko ibyo abifata nk’itangizwa ry’intambara. Ati “Tuzabahiga tubafate.”

Gen. Muhoozi yanatangaje ko umuyobozi wa ADF, Musa Baluku, aherereye hafi ya Isiro, avuga ko ingabo za Uganda zizajya kumushakisha.

Yavuze kuri FARDC n’umubano w’u Rwanda na Uganda

Mu bundi butumwa, Gen. Muhoozi yagiriye inama imitwe yose ifatanya na FARDC, avuga ko ishobora guhura n’ingabo za Uganda gushyira intwaro hasi kugira ngo itagira icyo iba.

Yagize ati “Imitwe yose ya FARDC iri mu nzira yacu irasabwa gushyira intwaro hasi vuba na bwangu. Ni ku bw’umutekano wayo.”

Yavuze kandi ko Uganda n’u Rwanda ari Ibihugu bibiri bisa n’impanga, bihora bifatanya mu kurwanya abanzi babyo.

Ati “Uganda n’u Rwanda ni impanga zihora zirwanira hamwe kurwanya abanzi bazo.”

Gen. Muhoozi yongeye kugaruka ku byo yise uburenganzira bw’Abahima n’Abatutsi bwo kubaho muri gakondo yabo mu burasirazuba bwa DRC, avuga ko nta gitutu cyaturuka aho ari ho hose cyatuma bacika intege.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 4 =