Tuesday, November 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Gen.Muhoozi yongeye kugaragaza icyubahiro gikomeye aha Perezida Kagame

Gen.Muhoozi yongeye kugaragaza icyubahiro gikomeye aha Perezida Kagame

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yongeye kugaragaza ko yubaha kandi aha agaciro Perezida Paul Kagame, avuga ko ari umuntu ukomeye mu buzima bwe nyuma y’ababyeyi be.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2026, Gen. Muhoozi yavuze ko Perezida Kagame ari ‘Uncle’ [Se wabo], amwifuriza imigisha y’Imana.

Yagize ati: “Nyuma ya papa na mama, nta wundi muntu uruta my uncle [data wacu], Afande Paul Kagame. Imana imuhe umugisha.”

Gen. Muhoozi, umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, si ubwa mbere agaragaje ko yubaha Perezida Kagame, kuko mu bihe binyuranye yakunze kugaragaza ko ari umwe mu bo afatiraho urugero.

Muri Nzeri 2026, na bwo yashyize Perezida Kagame mu bantu aha agaciro cyane, amushyira mu rwego rumwe n’ababyeyi be ndetse na Se wabo, Gen. Salim Saleh.

Gen. Muhoozi akunze kwita Perezida Kagame “Afande”, izina ry’icyubahiro rikoreshwa cyane mu basirikare bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Ubutumwa bwe bushya bwongeye kugaragaza uburyo aha agaciro Perezida Kagame, by’umwihariko mu gihe bombi bafite imyanya ikomeye mu buyobozi bwa politiki n’igisirikare mu bihugu byabo.

Perezida Kagame na Gen. Muhoozi kandi basanganywe igihango, kuko muri Werurwe 2022 ubwo uyu muhungu wa Museveni yagirira mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu, Perezida Kagame yamugabiye inka z’inyambo icumi.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 16 =