Monday, November 23, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yashyizwe mu bahatanira igihembo ku rwego rwa Afurika

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda yashyizwe mu bahatanira igihembo ku rwego rwa Afurika

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yashyizwe mu bahatanira igihembo cya African Public Health Champion of the Year, gitangwa mu rwego rwo gushimira abantu bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere ubuzima rusange ku mugabane wa Afurika.

Dr. Nsanzimana ari mu bantu batanu bari mu cyiciro cy’igihembo cya African Leadership Persons of the Year 2027, aho ahatanye n’abandi bayobozi n’impuguke mu rwego rw’ubuzima bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Abandi bahatanye na we ni Minisitiri w’Ubuzima n’Isuku rusange muri Sénégal, Ibrahima Sy; Minisitiri w’Ubuzima na Serivisi z’Imibereho myiza muri Somalia, Ali Haji Adam Abubakar; ndetse na Amr Mohamed Kandeel, Minisitiri wungirije w’Ubuzima mu Misiri ushinzwe ubuvuzi bwo gukumira indwara n’ubuzima rusange.

Uwa gatanu ni Dr. Mohamed Yakub Janabi, uyobora ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ku Mugabane wa Afurika.

Dr. Sabin Nsanzimana yashyizwe muri aba bahatanira igihembo mu gihe u Rwanda rukomeje kugaragaza intambwe mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, by’umwihariko mu guhangana n’indwara z’ibyorezo no kongerera imbaraga serivisi z’ubuvuzi.

Mu byo ashimirwa harimo uruhare yagize mu guhangana n’ibyorezo bitandukanye, birimo Marburg, aho u Rwanda rwagaragaje ubushobozi bwo gufata ingamba zihuse zishingiye ku bumenyi n’ubushakashatsi mu gukumira no guhangana n’iki cyorezo no kurwanya ikwirakwira ryacyo.

Ibyo bikorwa byagize uruhare mu gukomeza kumenyekanisha u Rwanda nk’Igihugu kiri mu bya mbere muri Afurika mu kubaka urwego rw’ubuzima rushobora guhangana n’ibibazo bitandukanye.

Iki gihembo kigamije kumenya no gushimira abayobozi n’abandi bantu bagira uruhare mu guteza imbere ubuzima rusange, binyuze mu gushyiraho politiki, kunoza serivisi z’ubuvuzi no gushakira ibisubizo ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri Afurika.

Dr. Sabin kandi asanzwe agira inama Abaturarwanda uko barushaho kugira ubuzima bwiza

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 20 =