Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yasabye ko imirwano ihagarara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yuko imirwano ikomeye yabereye hafi y’ibitaro byo mu Ntara ya Ituri ihungabanyije ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Dr. Tedros yavuze ko imirwano yatumye abaganga n’abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubutabazi bahungiye mu cyumba cy’ibitaro cyakira ababyeyi babyara, aho bamaze amasaha arenga 24 bihishe.
Yavuze ko ibi bishyira mu kaga gakomeye abarwayi, imiryango yabo n’abakozi b’ubuzima, ndetse bikabangamira ibikorwa byo kurwanya Ebola.
Ati: “Imirwano ikomeye imaze iminsi ibera hafi y’ibitaro byo muri Ituri, mu gace kari hafi y’aho icyorezo cya Ebola cyatangiriye.”
Yakomeje avuga ko OMS iri gushaka uburyo abakozi n’abandi bari mu bitaro bashobora kuva muri ako gace mu mutekano, asaba ko abarwayi, abakozi n’ibikorwa remezo by’ubuvuzi birindwa. Yongeyeho ko amahoro ari yo muti mwiza kurusha iyindi.
Ebola imaze guhitana abantu 5 678
Imibare ya OMS kugeza ku wa 17 Ugushyingo 2026 igaragaza ko muri RDC hamaze kugaragara abantu 11,613 banduye Ebola, muri bo 5 678 bakaba barapfuye.
OMS ivuga ko nubwo hari uduce tumwe na tumwe twagaragayemo igabanuka ry’ubwandu, muri rusange indwara ikomeje gukwirakwira ku rwego rwo hejuru. Intara za Ituri na North Kivu ni zo zikomeje kwibasirwa cyane.
Iki cyorezo gikomeje gukaza umurego mu gihe uburasirazuba bwa RDC bumaze imyaka isaga 30 buhanganye n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa M23 nayo ikomeje kubangamira kugeza imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi mu bice bya kure.
OMS isanga umutekano muke ushobora gukomeza kudindiza ibikorwa byo kuvura abarwayi, gukurikirana abanduye no gukumira ikwirakwira rya Ebola, bigashyira ubuzima bw’abaturage benshi mu kaga.
RADIOTV10