Monday, November 23, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida wa Nigeria yahishuye ko urugo rwe na rwo rwahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi n’umuriro

Perezida wa Nigeria yahishuye ko urugo rwe na rwo rwahuye n’ikibazo cy’ibura ry’amazi n’umuriro

Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, yatangaje ko ikibazo cy’ibura ry’amazi n’amashanyarazi kimaze igihe kibangamiye abaturage benshi muri iki gihugu cyageze no mu rugo rwe, ndetse ko amazi yigeze kubura ari kwiyogoshesha, bikamugiraho ingaruka.

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru, tariki 22 Ugushyingo 2026, mu giterane cy’amasengesho cyabereye i Lagos, aho yavuze ko na we yahuye n’ingaruka z’ibibazo by’ibikorwa remezo bikomeje kugaragara mu Gihugu ayoboye.

Tinubu yavuze ko ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyogosha muri Perezidansi ya Aso Rock i Abuja, amazi yabuze atararangiza.

Yifashishije uru rugero, yemeye ko Nigeria igifite imbogamizi zikomeye mu bijyanye n’ibikorwaremezo bitanga serivisi z’ibanze, birimo amazi n’amashanyarazi, anizeza ko ubuyobozi bwe buzakomeza gushyira imbaraga mu kubishakira ibisubizo.

Uretse ibibazo by’ibikorwaremezo, Perezida Tinubu yanaboneyeho gusaba abayoboke b’ishyaka rye rya All Progressives Congress (APC) kunga ubumwe no kwitegura amatora rusange ateganyijwe mu 2027.

Nigeria ni kimwe mu Bihugu bikomeye muri Afurika bifite ubukungu bwo hejuru, ariko kimaze igihe gihanganye n’ibibazo by’ibura ry’amashanyarazi n’amazi meza, bikomeje kugira ingaruka ku buzima bwa buri munsi bw’abaturage.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − ten =