Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 iba intsinzi ya mbere mu myaka ibiri ikuye kuri stade y’Akarere ka Bugesera.
Wari umukino utarabereye igihe aho ikipe ya Rayon Sports yari yasubiye kuri stade idakunze gutsindiraho cyane ko yaherukaga kuhatsindira mu kweiz kwa 4 muri 2024.
Rayon Sports yabonye igitego cya mbere ku munita wa 35 cyitsinzwe na myugariro akanaba Kapitenj wa Bugesera Hirwa Jean de Dieu, ku mypira wari utewe na Issa Djiguiba.
Nyuma y’iminota 5 gusa, Rutahizamu Junior Herman Kameni yacenze ba myugariro babiri ba Bugesera, atsinda igitego cya 2 cya Rayon Sports.
Nubwo Rayon Sports yagiye kuruhuka ifite ibitego 2, mu gice cya mbere yari yatakaje myugariro wayo Charles Tchouplaou wavunitse agasimburwa na Nshuti Didier.
Igice cya 2 cyatangiranye n’impinduka nanone kuri Rayon Sports, aho Iradukunda Elie Tatou waelri wakandagiwe ikiganza yasimbuwe na Muhoza Daniel, mu gihe Bugesera na yo yakuyemo Rugangazi Prosper na Nshimirimana Darcy ihita yinjizamo Akipseri Naibe na Ndikumana Danny.
Rayon Sports yasoje umukino n’intsinzi y’ibitego 2-0 dore ko muri weekend yari yanganyije na APR FC muri derby y’urw’imisozi 1000.
Rayon yagejeje amanota 12 mu mikino 7aho iraye ku mwanya wa 7 ikuyeho Bugesera
Nyuma y’intsinzi y’i Bugesera, Rayon Sports ku wa 5 izakina na Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10