Kaminuza ya Kepler College yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Simbi Jolie Vivine, wari wararangije amasomo muri iyi kaminuza muri 2025, akaba yari n’umwe mu bakozi ba Kepler Women Basketball Club, witabye Imana azize uburwayi mu cyumweru gishize.
Mu butumwa iyi kaminuza yashyize ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ugushyingo 2026, yavuze ko yababajwe cyane no kubura Simbi Jolie Vivine, wari warayizemo ndetse agakorera ikipe yayo y’abagore ya Basketball.
Yagize iti “Twababajwe cyane no kumenya inkuru y’urupfu rwa Simbi Jolie Vivine, wahoze ari umukozi w’ikipe yacu y’abagore ya Basketball ndetse akaba yararangije amasomo muri Kepler College, nyuma yo kurwara. Twihanganishije umuryango we, ikipe yacu ndetse n’umuryango mugari wa Basketball. Jolie, tuzamukumbura cyane.”
Simbi Jolie Vivine yari yararangije amasomo muri Kepler College muri 2025, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Itumanaho n’Ubucuruzi (Bachelor of Arts in Communications and Business).
Yakoraga muri Kepler Women Basketball Club, ikipe ikina muri Shampiyona y’u Rwanda y’abagore mu cyiciro cya mbere, aho yari ashinzwe ibikoresho by’abakinnyi (Kit Manager).

Amakuru yari yatangajwe n’umuryango mugari wa Basketball mu Rwanda agaragaza ko Simbi Jolie Vivine yitabye Imana nyuma yo kurwara igihe gito cy’iminsi itatu gusa.
Mu butumwa wari watanze mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muryango wari wavuze ko yari umukobwa ukiri muto wakundaga Basketball, siporo muri rusange no gusoma ibitabo, kandi ko yari azwiho umurava mu mirimo yakoraga.
Wagize uti “Umuryango wa Basketball watakaje umwe mu bawugize wari ufite agaciro, kandi urwibutso rwe ruzahora mu mitima y’abo bahuye.”
Urupfu rwa Simbi Jolie Vivine rwashenguye umuryango we, abo biganye, abo bakoranaga ndetse n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda, cyane cyane abo mu ikipe ya Kepler Women Basketball Club.

RADIOTV10