Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nkungu mu Karere ka Rusizi, bavuga ko ubu basubiye kuri gakondo yo kongera guheka abarwayi mu ngobyi, bitewe n’uko umuhanda wa Nkungu-Cyamudongo wabafashaga utakinyuramo ambulance kuko wangiritse cyane.
Baganira na RADIOTV10, aba baturage bo mu Murenge wa Nkungu, mu Karere ka Rusizi, bagaragaje ko mu byo bizezwa n’abayobozi bari kwiyamamaza harimo n’ibikorwaremezo. Bavuga ko uyu muhanda wa Nkungu-Cyamudongo bahora bizezwa ko ugiye gukorwa ngo ube nyabagendwa, ariko amaso yaheze mu kirere baguma mu bwigunge.
Mukamuhirwa Bonifilde utuye mu Kagari ka Mataba ati: «Umuhanda dufite ni ikibazo gikomeye cyane. Uranyereye ku buryo nta moto itambuka, nta modoka, nta ambulance itambuka, ku buryo n’abarwayi iyo bava kuri Centre de Santé bajya kuri Hôpital basigaye bagenda mu ngobyi ya gakondo.»
Ati “Ni ikibazo kidukomereye kuko n’ababyeyi bajya kwa muganga usanga hari ubwo babyariye mu nzira kubera ko bakerewe kugera kwa muganga, ariko igitangaje ni uko ari ikibazo tumaze igihe kirekire dutaka ariko amaso yaheze mu kirere.”
Uretse ibyo kandi, HABIMANA Jean Bosco na we utuye mu Kagari ka Mataba muri uyu Murenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, avuga ko bakora byinshi byabateza imbere, ariko bakabangamirwa no kutabona uko bageza umusaruro ku isoko, aho n’imbangukiragutabara itabona aho inyura ijyana abarwayi kwa muganga, ibyabasubije ku ngobyi ya gakondo.
Ati “Ino abaturage bafite iterambere mu byo bakora ndetse bikihuta, ariko ikibazo ni uko bahinga bakeza, bagera igihe cyo kujyana umusaruro wabo ku isoko bakabura inzira babasha gucamo bawugemuye. Iyo urebye usanga muri iki gihugu mu Kagari ka Mataba ari ho bagiheka mu ngobyi. Imfu za hato na hato ziterwa no gutinda kugera kwa muganga n’ibindi, nyamara ntako tutagize ngo tugaragarize ubuyobozi butandukanye iki kibazo ariko byabuze icyo bitanga.”
Ndakemwa Philmine, Mukamuhirwa Bonifilde na HABIMANA Jean Bosco bahuriza ku cyifuzo cy’uko ubuyobozi n’abandi bireba babakemurira iki kibazo mu maguru mashya, bakava mu bwigunge bagakora bakiteza imbere.
Bati “Icyo twifuza ni uko mwatuvuganira tukareba ko twava mu icuraburindi nk’abandi. Yewe, ntidusaba kaburimbo n’ubwo na yo tuyibonye itatugwa nabi, ariko nibura badushyiriremo ka Latérite tuve ku guheka abarwayi mu ngobyi, tunabone uko umusaruro w’ibitoki, imboga n’imyaka tuwugeza ku isoko tugere ku iterambere rikwiye.”
Mayor Sindayiheba Phanuel, kuri iyi nshuro wongeye gutorerwa inshingano zo kuyobora Akarere ka Rusizi, yavuze ko hagiye kurebwa ibyihutirwa bigaherwaho mu byo bizeje abaturage kuzabagezaho.
Ati “Nk’uko mubizi bisaba ingengo y’imari, bisaba ubushobozi, ariko iyo abantu bafatanyije nta kibananira mu gihe cy’iterambere. Birumvikana ko rero ku bufatanye n’abaturage, abafatanyabikorwa n’inzego nkuru z’igihugu tuzareba ubushobozi buhari noneho haherwe ku byihutirwa kurusha ibindi.
Ariko hazakorwa n’indi mu gufasha iterambere ry’akarere n’abaturage muri rusange, mu buryo bwihuse kandi neza.”
Nubwo bimeze bityo ariko, hari abandi baturage bo muri aka karere bavuga ko iyo abayobozi bari kwiyamamaza ngo babatore babizeza ibitangaza, ariko bimwe mu byo babijeje bikarangira babitegereje bagaheba, cyane cyane nk’ibikorwaremezo.
Mu Karere ka Rusizi, amatora yo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, yasize mu bandi bayobozi batowe ari Dr. UWIZEYE Odette nka Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Habimana Alfred nk’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu, na Mukakalisa Francine watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Eloi ISENGWE
RADIOTV10