Wednesday, November 25, 2026
RW|EN
SIPORO

Rutahizamu w’u Rwanda Mickels arahura n’abakinnyi b’ikipe iri mu zikomeye ku Isi mu irushanwa rikurikirwa cyane

Rutahizamu w’u Rwanda Mickels arahura n’abakinnyi b’ikipe iri mu zikomeye ku Isi mu irushanwa rikurikirwa cyane

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Joy-Lance Mickels, arahura na FC Barcelona, mu mukino ikipe ye ya Sabah FK yo muri Azerbaijan yakiriramo iyi yo muri Espagne mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Mickels w’imyaka 32 akomeje kwandika amateka mu mupira w’amaguru w’u Burayi, aho yabaye umukinnyi wa mbere uhagarariye u Rwanda ugeze mu mikino nyirizina ya UEFA Champions League, aritegura uyu mukino uba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2026.

Uyu mukinnyi amaze gutsinda ibitego bitanu no gutanga umupira umwe wavuyemo igitego mu mikino 12 yakinnye muri iri rushanwa, uhereye ku mikino yo gushaka itike.

Yagize uruhare rukomeye mu gufasha Sabah FK kugera mu cyiciro cya nyuma cya Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, atsinda igitego muri buri cyiciro cy’imikino yo gushaka itike.

Muri Kanama uyu mwaka, yatsinze kimwe mu bitego byafashije Sabah gutsinda Hapoel Be’er Sheva yo muri Israel ibitego 5-2 mu mukino wo kwishyura wa kamarampaka yo gushaka itike.

Mu mikino yo muri UEFA Champions League, Mickels amaze gukina imikino ine, atsindamo igitego kimwe kandi amara iminota 318 mu kibuga.

Mickels wavukiye mu Mujyi wa Siegburg mu Budage, ku babyeyi bakomoka mu Rwanda, yatangiriye umupira w’amaguru mu ishuri ry’abato rya Borussia Mönchengladbach, mbere yo gukina mu makipe yo mu byiciro byo hasi mu Budage.

Nyuma yakomereje mu Buholandi, akinira MVV Maastricht, mbere yo kwerekeza muri Sabah mu 2021. Yaje no gukinira Al-Faisaly yo muri Arabie Saoudite, agaruka muri Azerbaijan mu 2024.

Mu mwaka ushize w’imikino, yatsindiye Sabah ibitego 19 muri shampiyona, ayifasha kubona itike yo gukina UEFA Champions League.

Yatangiye gukinira Amavubi muri Werurwe 2026, atangira urugendo rushya rwo guhagararira Igihugu cye afite imyaka 32.

Sabah FK, iri gukina Champions League ku nshuro ya mbere, irakira Barcelona ifite amanota atatu mu mikino ine ibanza. Iyi kipe yo muri Azerbaijan iraba iri imbere y’abafana bayo.

Barcelona yo imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshanu, ifite amanota icyenda kandi irashaka indi ntsinzi yayifasha kongera amahirwe yo kubona itike yo guhita ijya muri 1/8 cy’irangiza.

Uyu mukino urabera i Baku muri Azerbaijan, utangire saa 19:45 ku isaha y’u Rwanda.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − five =