Thursday, November 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Iby’ingenzi byagezweho muri manda y’Umunyarwandakazi wayoboraga ubutumwa bw’Ingabo za LONI muri Centrafrique

Iby’ingenzi byagezweho muri manda y’Umunyarwandakazi wayoboraga ubutumwa bw’Ingabo za LONI muri Centrafrique

Umunyarwandakazi Amb. Valentine Rugwabiza urangije manda y’imyaka ine yari amaze ayobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho mu gihe yayoboye ubu butumwa abarwanyi barenga 1 900 bashyize intwaro hasi, imitwe 11 yitwaje intwaro iraseswa, iki Gihugu kinakora amatora ya mbere y’inzego z’ibanze kuva mu 1988.

Mu kiganiro n’itangazamakuru yahaye abanyamakuru i Bangui, umurwa mukuru wa Centrafrique, Rugwabiza yasobanuye intambwe iki Gihugu kimaze gutera mu kugarura amahoro n’umutekano kuva yatangira izi nshingano muri Mata 2022.

Yagize ati “Centrafrique nzasiga mu mpera z’Ugushyingo 2026 si yo nasanze muri Mata 2022.”

Yavuze ko iki Gihugu ubu gifite umusingi ukomeye wo kubakiraho amahoro arambye, nubwo hari ibyagezweho bitarakomera bihagije kandi bisaba gukomeza kubishyigikira.

Mu by’ingenzi byagezweho mu gihe yayoboraga MINUSCA, harimo iseswa ku bushake ry’imitwe 11 muri 14 yari yarashyize umukono ku masezerano ya politiki agamije amahoro n’ubwiyunge (APPR).

Hagati ya Nyakanga 2025 na tariki ya 20 Ukwakira 2026, abarwanyi barenga 1 900 bo mu mitwe yitwaje intwaro ya UPC na 3R bashyize intwaro hasi.

Rugwabiza yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kubafasha gusubira mu buzima busanzwe, bakabona ibikorwa bibafasha kwiteza imbere mu bukungu no mu mibereho, kugira ngo birinde ko basubira mu bikorwa by’urugomo.

Ikindi cyagezweho ni uko mu 2025 na 2026 amatora yabereye mu turere twose 85 tugize igihugu, mu gihe amatora yo mu 2020 yari yarabereye mu duce duke.

Amatora y’inzego z’ibanze yabaye aya mbere kuva mu 1988, akaba yarabaye intambwe ikomeye mu kwegereza abaturage ubuyobozi, anongera umubare w’abagore bahagarariwe mu nama njyanama z’imijyi n’uturere.

Rugwabiza yashimangiye ko abayobozi batowe bagomba guhabwa ubushobozi n’amikoro bihagije kugira ngo bashobore kuzuza inshingano zabo. Yanavuze ko uruhare rw’abagore mu buyobozi rudakwiye kugarukira ku kuba bahagarariwe gusa, ahubwo rugomba kubaha ijambo mu ifatwa ry’ibyemezo.

Nubwo hari intambwe imaze guterwa, yavuze ko uduce duhana imbibi n’ibindi bihugu tugikomeje guhura n’ingaruka z’umutekano muke mu karere.

Yatanze urugero ku gitero cyagabwe mu gace ka Am Dafock, agaragaza ko ari imwe mu ngaruka z’intambara ikomeje kubera muri Sudani ituranye na Centrafrique. Yasabye ko Leta yakongera ubushobozi n’uruhare rwayo mu bice byibasiwe n’ibi bibazo.

Mu gihe Rugwabiza yari ayoboye MINUSCA, ubu butumwa bwa Loni bwahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, izamuka ry’ibiciro by’imibereho ndetse n’ibura ry’amikoro ryagize ingaruka ku bikorwa byo kubungabunga amahoro bya Loni.

Nubwo ingengo y’imari yagabanutse muri 2025 no muri 2026, MINUSCA yakomeje gufasha mu bikorwa by’amatora, kurinda abasivili, kongera ubushobozi bwa Leta bwo kugera mu bice bitandukanye by’Igihugu no gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi.

Gusa byabaye ngombwa ko isubika imishinga imwe n’imwe minini y’ubwubatsi kubera ibibazo by’amikoro.

Kugeza ubu, MINUSCA ifite abasirikare 10 290 muri Centrafrique, mu gihe umubare ntarengwa wari wemejwe wo koherezayo ari 12.000.

Rugwabiza yasobanuye ko kuvugurura imikorere y’ubu butumwa bitagamije kubuvana muri iki gihugu, ahubwo ari uburyo bwo gushyira imbaraga n’amikoro mu bice bikunze kwibasirwa n’umutekano muke.

Ku wa 12 Ugushyingo 2026, akanama ka Loni gashinzwe umutekano kemeje ku bwumvikane busesuye umwanzuro wa 2836, wongerera MINUSCA manda kugeza ku wa 15 Ugushyingo 2027.

Muri iyo manda nshya, MINUSCA izakomeza gushyira imbere kurinda abasivili, inafatanye na Guverinoma ya Centrafrique mu guhererekanya buhoro buhoro kandi mu buryo bufite gahunda zimwe mu nshingano yari isanzwe ikora, zikazajya zishyikirizwa inzego z’igihugu.

Mu butumwa yageneye urubyiruko, Rugwabiza yarushishikarije gushyira amahoro imbere, rukirinda amacakubiri ashingiye kuri politiki.

Yagize ati “Amahoro ntashobora guhabwa abandi ngo bayubake mu mwanya wacu. Amahoro ntashobora gutegekwa. Agomba kubakwa n’Abanya-Centrafrique ubwabo.”

Yongeye gushimangira ko MINUSCA izakomeza gushyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru, anashimira abanyamakuru uruhare bagira mu kubaka amahoro.

Ku bijyanye n’imikoranire hagati ya MINUSCA na Guverinoma ya Centrafrique, Rugwabiza yavuze ko ari ngombwa gushyigikira gahunda z’igihugu ariko bitavuze ko inzego zacyo zisimbuzwa.

Yatanze urugero rw’isanwa ry’umuhanda uhuza Bria na Yalinga, ryakozwe ku bufatanye bw’abaturage, abayobozi n’ubutumwa bwa Loni, agaragaza ko ari urugero rwiza rw’ubufatanye mu iterambere.

Nubwo yasobanuye ko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ryateye imbere, Rugwabiza yavuze ko hakiri byinshi bitarakorwa, asaba ko hakomeza gushyirwamo imbaraga kugira ngo igihugu kivemo umuzenguruko w’amakimbirane ahora agaruka.

Valentine Rugwabiza azava muri Centrafrique ku wa 30 Ugushyingo 2026. Azasimburwa na Mohamed Ag Ayoya, uzatangira imirimo yo kuba Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique, akaba n’Umuyobozi wa MINUSCA, ku wa 01 Ukuboza 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − six =