Thursday, November 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Mu buryo butari bwitezwe Umutwe wa FRN winjiye muri Teritwari ya Lubero

Mu buryo butari bwitezwe Umutwe wa FRN winjiye muri Teritwari ya Lubero

Imirwano hagati y’abarwanyi ba Wazalendo n’umutwe witwaje intwaro wa FRN ikomeje kwaguka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abarwanyi ba FRN bageze mu bice byo mu Majyepfo ya Teritwari ya Lubero mu buryo butunguranye.

Iyi mirwano yatangiye ku wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2026, yibanda cyane mu duce twa Kandole-Byanze, Taliha na Kanzanza, duherereye ku nkombe y’Iburengerazuba z’Ikiyaga cya Edouard.

Ibi bice biri mu bilometero 60 uvuye mu mujyi wa Lubero-centre, bikaba ari inzira igana mu duce twa Kipese, Lunyasenge no mu mujyi wa Kyavinyonge uherereye ku nkengero z’ikiyaga, muri Teritwari ya Beni.

Umuyobozi wa Teritwari ya Lubero, Colonel Alain Kiwewa, yemeje ko muri ibyo bice hari imirwano, aho yavuze ko abarwanyi ba FRN kugaba ibitero bishya ku birindiro bya Wazalendo mu gitondo cyo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo, mu duce twa Taliha, Kandole-Byanze na Kanzanza.

Perezida w’umuryango uharanira inyungu z’abaturage muri Lubero, Muhindo Tafuteni, yatangaje ko agace ka Taliha kamaze kugenzurwa n’abarwanyi ba FRN.

Yagaragaje impungenge ko uko uyu mutwe ukomeza kwigarurira ibindi bice bishobora gutuma umutekano urushaho kuzamba, cyane cyane mu cyerekezo cya Lunyasenge.

Imirwano hagati ya Wazalendo na FRN yanakomeje kugera mu gace ka Musuku, bikomeza guteza impungenge abaturage baho.

Andi makuru aturuka mu miryango iharanira inyungu z’abaturage avuga ko umutwe wa FRN uri kongera umubare w’abarwanyi n’amasasu mu nzira ya Kaseghe-Kitsombiro.

Ibi byatumye abaturage bo muri ibyo bice bagira impungenge ko hashobora kongera kubaho imirwano, igatuma benshi bahunga ingo zabo bashaka ahantu hatekanye.

Kwaguka kw’iyi mirwano mu bice bitandukanye bya Teritwari ya Lubero gukomeje kongera impungenge ku mutekano w’abaturage, cyane cyane ko ibikorwa byo guhagarika imirwano bitarashobora gukumira ibitero bishya hagati y’impande zihanganye.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 8 =