Monday, October 12, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru za Congo yagiriye inama Tshisekedi y’icyo akwiye gukora nyuma y’ijambo rya Kabila

Nyarugabo wabaye mu nzego nkuru za Congo yagiriye inama Tshisekedi y’icyo akwiye gukora nyuma y’ijambo rya Kabila

Me Moise Nyarugabo wahoze mu nzego nkuru za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagiriye inama Perezida Félix Tshisekedi n’ihuriro rimushyigikiye, ko bakwiye gutumiza Inama y’Abaminisitiri bagize Guverinoma bakiga ku ijambo ryavuzwe na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida w’iki gihugu, ubundi bagasohora itangazo risubiza ibibazo yagaragaje.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Me Nyarugabo yavuze ko aho abayobozi batandukanye bakomeje gusubiza Kabila buri wese ukwe, byaba byiza hateguwe inama y’Abaminisitiri igamije gusesengura ijambo rye, bakemeranya ku buryo bwo kurisubiza.

Yagize ati “Iyo nza kuba nemerewe kugira inama Perezida Félix Tshisekedi na Union Sacréeu imushyigikiye, nabasaba gutumiza inama y’Abaminisitiri, mukaganira ku ijambo ry’uwahoze ari Perezida, ubundi mukarangiza iki kibazo burundu musohora itangazo rimwe.”

Nyarugabo yanavuze ko igisubizo cya Guverinoma kitagomba kugarukira ku gutukana cyangwa kunenga Kabila, ahubwo kigomba kwibanda ku bibazo nyakuri yagaragaje muri iryo jambo.

Yagize ati “Ariko kandi, birakenewe ko mujya kure y’ibitutsi, mugasubiza ibibazo nyakuri byagaragajwe.”

Yagaragaje ko kuba buri muyobozi agenda mu bitangazamakuru atanga igisubizo cye ku ijambo rimwe, bishobora gutuma ubutumwa bwabo budatanga ishusho y’ubumwe n’imikorere ihamye.

Nyarugabo yavuze ko mu gihe abanyapolitiki bo muri Congo bakomeje kujya mu bitangazamakuru buri wese agerageza gusubiza ijambo rya Kabila, bishobora guteza urujijo aho gusobanura neza imyifatire ya Leta.

Ati “Niba Abaminisitiri bose, Abadepite, Abasenateri, abayobozi bakuru b’ibigo, abashinzwe itumanaho n’abandi bayobozi n’abayoboke banyura mu bitangazamakuru, buri wese agerageza kwisobanura no gusubiza ijambo rimara iminota 16 n’amasegonda 45, bitanga ishusho y’akajagari, ku buryo abantu batakibakurikirana.”

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko inama agiriye ubuyobozi bwa Tshisekedi ari amahitamo yabo, ariko ashimangira ko ari ngombwa kugira uburyo bumwe kandi bwumvikanyweho bwo gusubiza ibibazo byagaragajwe na Kabila.

Iyi nama ya Nyarugabo ije mu gihe ijambo rya Joseph Kabila rikomeje kuvugisha benshi muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayobozi batandukanye bagiye bagira icyo barivugaho.

Mu ijambo rya Kabila yatanze ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yagarutse ku bibazo uruhuri biri muri DRC, byumwihariko yisa ku ntambara imaze igihe ihanganishije FARDC na AFC/M23, avuga ko ubutegetsi bw’iki Gihugu butari bukwiye gukomeza gushyira imbere inzira y’intambara nyamara byaramaze kugaragara ko butayishoboye, ahubwo bukayoboka inzira z’ibiganiro.

Me Moise Nyarugabo
Joseph Kabila
Perezida Tshisekedi

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + fifteen =