Muri DRC havutse umutwe mushya wa politiki n’igisirikare Front pour la Refondation de la Nation (FRN), usimbura ihuriro AFC/M23, uzayoborwa n’abarimo Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Maj Gen Sultani Makenga, usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ingabo za ARC.
Iri huriro ryatangaje ko ryashinzwe mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y Ruguru, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Ukwakira 2026.
Mu itangazo ryatangaje ishingwa rya FRN, ryagaragaje ko Joseph Kabila Kabange yagizwe umuyobozi mukuru waryo, akaba azungirizwa na ba visi perezida batatu barimo Corneille Nangaa, Bertrand Bisimwa na Maj Gen Sultani Makenga.
Makenga azakomeza kandi inshingano ze zo kuba umugaba mukuru w’Ingabo z’Ihuriro ry’Impinduramatwara rya Congo (ARC).
Iri hinduka rije mu gihe AFC yari ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare irwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rikaba risimbujwe FRN nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryatanzwe.
Joseph Kabila yayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, ubwo yasimburwaga na Félix Antoine Tshisekedi nyuma y’amatora yabaye mu mpera za 2018.
Ku rundi ruhande, Sultani Makenga azwi nk’umwe mu bayobozi b’igisirikare cya AFC/M23, mu gihe Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa na bo bari mu bayobozi bakuru b’iri huriro aho bari Abahuzabikorwa mu nya politiki
Iri tangazo ntirisobanura impamvu nyamukuru yatumye AFC isimbuzwa FRN, cyangwa ngo ritange ibisobanuro birambuye ku mpinduka ziteganyijwe mu mikorere y’iri huriro rishya n’ingamba rizakurikiza mu bikorwa bya politiki n’igisirikare.
Ni itangazo rije nyima y’iminsi micye Joseph Kabila atambukike ijambo yageneye Abanyekongo, yagaragajemo ko ubutegetsi bw’Igihugu cyabo bwananiwe gushakira umuti ibibazo uruhuri bicyugarije.
Kabila kandi yari yasezeranyije Abanyekongo ko mu gihe gito nyuma y’iri jambo azatangaza gahunda ye nshya, ari na ryo shingwa ry’iri Huriro rishya.
RADIOTV10