Turi Kuwa kane w’itariki ya 12 Kanama 2021, ni umunsi wa 224 mu minsi igize umwaka, harabura iminsi 141 ngo uyu mwaka urangire, uyu ni uwa kane wa 32 kuva 2021 yatangira, iki turimo ni icyumweru cya 33 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.Uyu ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko.
Ni bande babonye izuba ku munsi nk’uyu?
1.Benedata Janvier(1995)
Yujuje imyaka 26, umukinnyi wo hagati wa As Kigali, waciye mu makipe nka Kiyovu Sports na APR FC, uyu musore kandi yanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.
2.Pete Sampras (1971)
Yujuje imyaka 50,umunyamerika Kabuhariwe mu mukino wa Tennis ubitse ibikombe 14 bikomeye (grand Slams) harimo, Australian Open ebyiri, Wimbledon zirindwi na Australian open eshanu.
Yahagaritse gukina Tennis nk’uwabigize umwuga kuya 25 Werurwe 2003.
3.Tyson Fury (1988)
Yujuje imyaka 33, indwanyi y’umwongereza ukina iteramakofe ry’abafite ibiro byinshi.
Furry amaze kurwana indwano 31,yatsinze 30, harimo 21 yatsinze ahwereje abo barwanaga, amaze kunganya rimwe.
4.Mario Balotelli (1990)
Yujuje imyaka 31,Rutahizamu w’umwirabura w’umutaliyani ukinira Adana Demirspor yo muri Turikiya yagezemo uyu mwaka nyuma yo kuva muri Brescia na Monza ,akinira n’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.
Balotelli yatangiriye umupira w’amaguru muri Lumezzane, ayivamo ajya muri Inter Milan, Manchester City, Milana AC, Liverpool, Nice na Marseilles. Mu Ikipe y’igihugu y’u Butataliyani yabakiniye imikino 36 abatsindira ibitego 14.
5.Matthijs de Ligth(1999)
Yujuje imyaka 22, myugariro w’umuholandi ukinira Juventus yo mu Butaliyani n’ikipe y’igihugu y’u Buholandi.
Yakuriye muri Ajax Amsterdam y’iwabo, ari nayo yavuyemo ajya muri Juventus, tariki ya 24 Gicurasi 2017, ku myaka 17 n’iminsi 285 yabaye umukinnyi muto ubashije kugaragara ku mukino wa nyuma wa Europa League.
Mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi amaze kuyikinira imikino 30 yayitsindiye ibitego bibiri.
6.Wissam Ben Yedder(1990)
Yujuje imyaka 31, Rutahizamu w’umufaransa ukomoka muri Tunisia ukinira As Monaco yo mu Bufaransa n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Yinjiye muri Toulouse muri 2010, ayitsindira ibitego 71 mu mikino 174, akuraho agahigo ka Pierre Gignac k’uwayitsindiye ibitego byinshi iyi kipe,yerekeje muri Sevilla ayivamo aza muri Monaco.
Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yatangiye guhamagarwa muri 2018 maze kuyikinira imikino 14 yayitsindiye ibitego bibiri.
7.Klaas-Jan Huntelaar(1983)
Yujuje imyaka 38, Rutahizamu wa Ajax Amsterdam y’iwabo mu Buholandi, n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Yatangiriye umupira w’amaguru muri PSV Eindhoven, aca mu makipe nka Heerenveen, Real Madrid, Milan AC, Schalke 04 na Ajax arimo kugeza ubu.
Mu ikipe y’igihugu y’u Buholandi yabakiniye imikino 76 ayitsindira ibitego 42.
8.Arthur Mel(1996)
Yujuje imyaka 25, umukinnyi wo hagati wa Juventus yo mu Butaliyani n’ikipe y’igihugu ya Brazil.
Arthur yaciye mu makipe nka Grêmio banatwaranye Copa libertadores ya 2017,ayivamo 2018 yerekeza muri Barcelona ari nayo akinira ubu gusa yamaze kugurishwa muri Juventus.
Mu ikipe y’igihugu ya Brazil, amaze kuyikinira imikino 20 nta gitego arayitsindira, gusa yari kumwe nayo batwara Copa América ya 2019.
9.Djibril Cissé(1981)
Yujuje imyaka 40, uwahoze ari Rutahizamu wa Liverpool n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa.
Cissé yaciye mu makipe nka Nîmes, Auxerre, Liverpool, Sunderland, Panathinaikos, Lazio, Queens Park Rangers, Al-Gharafa, Kuban Krasnodar n’izindi.
Mu ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yayikiniye imikino 41 ayitsindira ibitego icyenda.
10.Tom Cleverley (1989)
Yujuje imyaka 32,umukinnyi wo hagati w’umwongereza ukinira Watford n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.
Cleverley yakuriye muri Manchester united imutiza mu makipe nka Leicester City, Watford, Wigan Athletic na Aston Villa, anyura muri Everton imugurisha muri Watford
Mu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yayikiniye imikino 13, nta gitego arayitsindira.
Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu?
Shyaka Clever (2010)
Tariki ya 12 Kanama 2010 ni bwo umunyamakuru Shyaka Clever wakoraga ikiganiro cy’imikino kuri radiyo 10 yitabye Imana, ni urupfu rwababaje abakunzi b’imikino ndetse n’abandi banyamakuru bagenzi be ku buryo hajya hafatwa igihe cyo kumwibuka kuri uyu munsi yitabiyeho Imana.
Ahagana saa tanu z’amanywa (11:00am) kuwa kane tariki ya 12 Kanama 2010, ni bwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda, ubwo Shyaka Claver wari umunyamakuru wa siporo kuri Radio 10 yari amaze kwitaba Imana.
Wari umunsi w’akababaro ku bakunzi b’amakuru ya siporo, baba abari bazi Shyaka Claver ndetse n’abamwumvaga bataramubona, ariko bikaba agahinda ku muryango we no ku bo bakoranaga, kuri ubu imyaka 11 irashize yitabye Imana.
Shyaka Clever yavukiye ahitwa Musana mu Karere ka Luweero muri Uganda ku itariki ya 23 Ukwakira 1978, ni mwene Rwabudeyi John na Mukandori Bujeniya.
Yize amashuri abanza, ayisumbuye n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya Kaminuza muri Uganda, mbere y’uko mu 1998 agaruka mu Rwanda, agahita ajya kuba umurezi mu ishuri rikuru rya Nyamata (Nyamata High School, nyuma akaza gukomereza muri Alliance High School.
Yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2005, atangirira kuri Radiyo 10 ari na yo radiyo yabimburiye izindi zigenga zikorera ku butaka bw’u Rwanda.
Shyaka Claver yashakanye na Peace Mutegwaraba muri Gicurasi 2009, akaba yaratabarutse asize umugore n’abana babiri.
Ni Ibihe bihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi?
1879 : Ku nshuro ya mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika habaye irushanwa ryo kumasha.
1928: i Amsterdam hasojwe imikino Olempike yakinwaga ku nshuro ya cyenda.
2008 : Michael Phelps yatwaye umudali wa zahabu wa gatatu mu mudali umunani yatahanye mu mikino Olempike yabereye i Beijing.
Michael Phelps acigatiye imidali
2012 : i Londres mu Bwongereza hasojwe imikino Olempike yakinwaga ku nshuro ya 30.
2017 :Umunya-Jamaica Usain Bolt yagize imvune ubwo barimo birukanka metero 400 bahererekanya agati, bituma Jamaica ibura umudali mu mikino y’isi
2018 : Samuel Mugisha yegukanye Tour du Rwanda
Mugisha wakiniraga Dimension data yo muri Afurika y’epfo yegukanye umwenda w’umuhondo akurikirwa n’undi munyarwanda, Uwizeye J Claude wakiniraga POC, amurusha amasegonda 21″, akarusha Hailemikial Mulu umunota umwe n’amasegonda ane.
Uyu musore uvuka ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu yongereye ibigwi ku byo yari yakoze muri 2016 ubwo yakinaga Tour du Rwanda bwa mbere akaba uwahize abandi mu kuzamuka.
Etape ya 8 ari nayo ya nyuma yareshyaga na kilomeero 82,2 ariko yari yitezweho gutanga akazi ku bakinnyi kuko yari irimo kuzenguruka ndetse n’imisozi migufi-gufi ariko ikomeye ahagana muri kilometero 20 za nyuma harimo n’inshuro ebyiri bagombaga guca kuri “Mur de Kigali” hazwi nko kwa Mutwe.
Mukura yegukanye igikombe cya mbere cy’Amahoro nyuma ya Jenoside.
Mukura VS bishimira igikombe cy’Amahoro 2018 batwaye batsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma
Nyuma yo kubura amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona, Mukura Victory Sports yihimuye kuri Rayon Sports yegukana igikombe cy’amahoro kuri penaliti 3-1.
Byateguwe na Esther Fifi Uwizera/RadioTV10 ku bufatanya na DSTV