Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

KENYA: Emery Mvuyekure yaciye agahigo ku bandi banyezamu b’abanyarwanda

radiotv10by radiotv10
23/08/2021
in SIPORO
0
KENYA: Emery Mvuyekure yaciye agahigo ku bandi banyezamu b’abanyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Tusker FC ikinamo umunyezamu w’umunyarwanda Emery Mvuyekure yatwaye igikombe cya shampiyona 2020-2021 nyuma yo gutsinda Bidco United ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru.

Tusker yujuje ibikombe 12 kuko yagiherukaga mu 2016. Bandari FC itozwa na Cassa Mbungo André yasoje ari iya gatatu n’amanota 53.

Tusker FC yasoje shampiyona ifite amanota 65 mu mikino 32 bakinnye muri uyu mwaka, irarusha KCB amanota atatu kuko yasoje ifite amanota 62. AFC Leopards iri ku mwanya wa kane n’amanota 48 ikaza imbere ya Kariobangi Sharks ya gatanu.

Nyuma yo kuba Tusker FC itwaye igikombe cya shampiyona 2020-2021 kuri ubu yabaye ikipe ya mbere umunyezamu w’umunyarwanda atwaranye nayo igikombe cya shampiyona. Aba umunyezamu wa mbere w’umunyarwanda ubashije gutwara igikombe ari mu ikipe yo hanze y’u Rwanda.

Emery Mvuyekure yageze muri Tusker FC mu 2018 avuye muri AS Kigali, kuri ubu akaba yarazamuye urwego ku buryo ariwe munyezamu wa mbere w’iyi Tusker FC yatwaye igikombe bikaba byaranamuhaye umwanya mu izamu ry’ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Ibikombe bya shampiyona Tusker FC ibitse ni; 1972, 1977, 1978, 1994, 1996, 1999, 2000, 2007, 2011, 2012, 2016, 2020-21.

Image

Tusker FC yatwaye igikombe cya 12 cya shampiyona 

Image

Emery Mvuyekure (Ibumoso) akora ku gikombe cya shampiyona 2020-2021

Image

Image

Emery Mvuyekure ari gusoza amasezerano muri Tusker FC

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 7 =

Previous Post

Umugore wo muri Afghanistan yabyaye umukobwa mu ndege ya US imuhungishije

Next Post

Mutsinzi Ange yabonye ikipe mu cyiciro cya kabiri muri Portugal

Related Posts

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Aimable Nsabimana, myugariro w’ikipe ya Assabah Sports Club yo mu cyiciro cya mbere muri Libiya, yavuze ko yigeze gutekereza kureka...

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yifashishije ubushakashatsi bwagiye hanze, yagaragaje ko gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho, byatuma umuntu azigama ibihumbi 2,5...

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

by radiotv10
07/11/2025
0

Shampiyona ya volleyball irakomeza ku munsi wayo wa kane, imikino ibera muri Gymnase nshya iri muri Sainte Famille mu mujyi...

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Umunyamakuru Isaac Rabbin Imani uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda, wamaze gusezera igitangazamakuru yakoreraga yari amazeho imyaka ine, hamenyekanye...

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryagennye umusifuzi ukiri muto utaranasifura imikino myinshi, kuzayobora umukino wa Derby y’u Rwanda, uzahuza...

IZIHERUKA

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

by radiotv10
11/11/2025
0

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

11/11/2025
Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

11/11/2025
Uganda: Ibyo Museveni yavuze ku mugambi unugwanugwa byatumye bamwe bari bawurimo bisubiraho

Museveni yaburiye Abanya-Uganda bashobora gutekereza kuzigana Abanya-Tanzania bakazigaragambya mu bihe by’amatora

11/11/2025
Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

Amakuru agezweho y’uko imirwano yifashe muri Congo hagati ya AFC/M23 n’uruhande bahanganye

11/11/2025
Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

Hagaragajwe igipimo cy’imvura igiye kugwa mu Rwanda hanatangwa ubujyanama ku Baturawanda

11/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mutsinzi Ange yabonye ikipe mu cyiciro cya kabiri muri Portugal

Mutsinzi Ange yabonye ikipe mu cyiciro cya kabiri muri Portugal

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Byinshi ku rupfu rutunguranye rw’umwarimu uzwi mu Rwanda mu kwigisha gutwara imodoka

Hatanzwe umucyo ku cyateye ibura ry’amashanyarazi ryageze hafi mu Rwanda hose

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.