Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubuze inda yica umugi: Ikipe yatewe umugongo n’abakinnyi bakomeye igiye gusinyisha utakekwaga

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubuze inda yica umugi: Ikipe yatewe umugongo n’abakinnyi bakomeye igiye gusinyisha utakekwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Liverpool iri mu makipe y’ibigwi n’ubukombe, nyuma yo gutakaza abakinnyi bari inkingi ya mwamba, igiye gusinyisha Umuyapani usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, nyuma yo kubura abo yifuzaga baguzwe na Chelsea.

Liverpool imaze gusinyisha abakinnyi 2 gusa bakina hagati mu kibuga, ari bo Dominic Szobozlai na Mc Allister, mu gihe imaze gutakaza abakinnyi benshi barimo Fabinho, Henderson, Keita na Milner.

Liverpool yari yifuje gusinyisha Moises Caicedo wakiniraga ikipe ya Brighton (ubu yamaze gusinyira Chelsea) ariko Umunya-Ecuador we ubwe yanga kujya muri Liverpool ahitano Chelsea.

Liverpool kandi yari imaze igihe yiruka kuri Romeo Lavia wa Southampton ariko na we ahitamo Chelsea atera umugongo Liverpool aba bombi baje biyongera kuri Sofyan Amrabat wa Fiorentina na we werekanye ko yifuza kujya muri Manchester United nubwo we ibye bitararangira neza.

Liverpool nyuma yo kubura aba bakinnyi bose, yahisemo kwerekeza amaso ku Muyapani Wataru Endo w’imyaka 30 akaba kapiteni wa VFB Stuttgart yo mu Budage ndetse akanaba n’uw’ikipe y’igihugu cye.

Uyu mugabo yamaze kwerecyeza mu Gihugu cy’u Bwongereza, ku buryo biramutse bigenze neza yatangwaho miliyoni 20 Pounds.

Endo azwiho cyane gukora neza akazi ko gufasha abakinnyi bakina bugarira ndetse rimwe na rimwe akanafasha mu mutima w’ubwugarizi.

Kugura Wataru Endo bisobanuye ko Liverpool iri bube yishe amahame yayo igenderaho igura abakinnyi dore ko ubundi ireba abana bato ariko bafite impano ikabazamurira urwego rwabo.

Kugurwa kwa Endo muri Liverpool, biri cyane ku ruhande rw’umuyobozi wa siporo Jorg Schmadtke uvuga ko yashimye imikinire ye kandi yizeye ko azafasha iyi kipe y’i Merseyside.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri rurangiranwa muri muzika uje gususurutsa Abaturarwanda

Next Post

Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Related Posts

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

by radiotv10
17/12/2025
0

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, yemeje amafaranga angana na miliyoni 620 z’amayero (€620 M) azagenerwa ibihugu 48 bizitabira igikombe...

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.