• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ubuze inda yica umugi: Ikipe yatewe umugongo n’abakinnyi bakomeye igiye gusinyisha utakekwaga

radiotv10by radiotv10
17/08/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ubuze inda yica umugi: Ikipe yatewe umugongo n’abakinnyi bakomeye igiye gusinyisha utakekwaga
Share on FacebookShare on Twitter

Liverpool iri mu makipe y’ibigwi n’ubukombe, nyuma yo gutakaza abakinnyi bari inkingi ya mwamba, igiye gusinyisha Umuyapani usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, nyuma yo kubura abo yifuzaga baguzwe na Chelsea.

Liverpool imaze gusinyisha abakinnyi 2 gusa bakina hagati mu kibuga, ari bo Dominic Szobozlai na Mc Allister, mu gihe imaze gutakaza abakinnyi benshi barimo Fabinho, Henderson, Keita na Milner.

Liverpool yari yifuje gusinyisha Moises Caicedo wakiniraga ikipe ya Brighton (ubu yamaze gusinyira Chelsea) ariko Umunya-Ecuador we ubwe yanga kujya muri Liverpool ahitano Chelsea.

Liverpool kandi yari imaze igihe yiruka kuri Romeo Lavia wa Southampton ariko na we ahitamo Chelsea atera umugongo Liverpool aba bombi baje biyongera kuri Sofyan Amrabat wa Fiorentina na we werekanye ko yifuza kujya muri Manchester United nubwo we ibye bitararangira neza.

Liverpool nyuma yo kubura aba bakinnyi bose, yahisemo kwerekeza amaso ku Muyapani Wataru Endo w’imyaka 30 akaba kapiteni wa VFB Stuttgart yo mu Budage ndetse akanaba n’uw’ikipe y’igihugu cye.

Uyu mugabo yamaze kwerecyeza mu Gihugu cy’u Bwongereza, ku buryo biramutse bigenze neza yatangwaho miliyoni 20 Pounds.

Endo azwiho cyane gukora neza akazi ko gufasha abakinnyi bakina bugarira ndetse rimwe na rimwe akanafasha mu mutima w’ubwugarizi.

Kugura Wataru Endo bisobanuye ko Liverpool iri bube yishe amahame yayo igenderaho igura abakinnyi dore ko ubundi ireba abana bato ariko bafite impano ikabazamurira urwego rwabo.

Kugurwa kwa Endo muri Liverpool, biri cyane ku ruhande rw’umuyobozi wa siporo Jorg Schmadtke uvuga ko yashimye imikinire ye kandi yizeye ko azafasha iyi kipe y’i Merseyside.

Abel Deus KWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Amakuru agezweho kuri rurangiranwa muri muzika uje gususurutsa Abaturarwanda

Next Post

Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Related Posts

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona inakirwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya APR FC yashyikirijwe igikombe cya Shampiyona ihita inakirwa n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, General Mubarakh Muganga mu birori...

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

Police VC na RRA WVC zegukanye ‘Climate Action Volleyball Tournament’ ibihembo bikuba kabiri ibyatanzwe muri Shampiyona

by radiotv10
31/05/2026
0

Ikipe ya RRA mu bagore ndetse na Police VC mu bagabo ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa “Climate Action Volleyball...

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

Abafana ba rurangiranwa Cristiano Ronaldo bashobora kuzamubona no mu myaka ine iri imbere agiconga ruhago

by radiotv10
29/05/2026
0

Umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Portugal, Roberto Martínez yavuze ko Cristiano Ronaldo ashobora no kuzakina Igikombe cy’Isi cya 2030 nubwo icyo...

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

Amafoto: Perezida Kagame yishimiwe ubwo yitabiraga umukino ikipe ihagarariye u Rwanda muri BAL yaboneyemo itike ya final

by radiotv10
28/05/2026
0

Perezida Paul Kagame yarebye umukino wahuje RSSB Tigers ihagararriye u Rwanda muri Basketball Africa League na Al Ahly yo mu...

Next Post
Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Uwashinjwaga gutuma imiryango y’abana 10 itahamo amarira yakatiwe igihano cyumvikanamo inyoroshyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.