Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo binyuranye birimo kwemeza ishyira ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ndetse n’Ikigo kigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa.
Ni inama yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, yayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Iby’ingenzi ku byemezo by’Inama y’Abaminisitiri:
Ikigo cy’lgihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’lbinyabuzima
Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima mu rwego rwo kwita ku binyabuzima byo mu gasozi mu Rwanda, harimo no gucunga Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Iby’ ingenzi wamenya:
*Iki kigo kizita ku binyabuzima byo mu gasozi binyuze kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gukora ubushakashatsi, guhanga ibishya no kubaka ubudahangarwa mu kwita ku bidukikije.
*Kunoza imicungire ya pariki z’Igihugu bizakomeza guteza imbere ubukerarugendo ku buryo burambye, kurinda serivisi zishingiye ku kubungabunga ibidukikije no kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage baturiye izi pariki.
Ikigo cy’u Rwanda kigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa
Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’u Rwanda kigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), mu rwego rwo gutegura no kubaka ubushobozi bw’abazayobora iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ejo hazaza.
Iby’ingenzi wamenya:
*Iki kigo kizatangizwa muri Nzeri 2026, nk’Ikigo cyihariye cya Kaminuza y’u Rwanda, gitanga ubumenyi bwo ku rwego rwa Kaminuza bujyanye n’Ubwenge Buhangano no kwita ku mutekano w’ibijyanye n’ikoranabuhanga.
*Hashingiwe ku ntambwe nziza Rwanda Coding Academy imaze gutera, iki kigo kizoroshya uburyo bwo gukomeza amasomo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya mudasobwa. Ibi bizarushaho gushimangira ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutegura abahanga bazafasha guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Gutangiza ikoreshwa rya ekash
Inama y’Abaminisitiri yishimiye itangizwa rya eKash, nk’uburyo buhuriweho Igihugu cyashyizeho bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, bufasha mu guhererekanya amafaranga ako kanya hagati y’amabanki, ibigo bitanga serivisi z’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibigo by’imari iciriritse, n’ibindi bigo by’imari. Ibi bizatuma kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, bikorwa mu buryo bwihuse, buhendutse kandi bugera kuri bose.
Iby’ingenzi wamenya:
*Guhera ku itariki ya 17 Nyakanga 2026, amabanki n’abatanga serivisi zo guhererekanya amafaranga hifashishijwe telefoni batangiye gukoresha eKash mu kohererezanya amafaranga hagati y’abakiriya, aho igiciro gisabwa kitarenga amafaranga y’u Rwanda makumyabiri (20 FRW) ku ihererekanya ry’amafaranga atarenga miliyoni icumi (10.000.000FRW) kuri buri gikorwa.
*Abaturage barashishikarizwa gukoresha eKash, uburyo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse bwo kwishyurana no kohererezanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga binyuze mu buryo buhuriweho n’ibigo by’imari mu Rwanda.
RADIOTV10