Umuhanzi w’indirimbo akaba n’umukinnyi wa Filimi wamamaye nka Nick muri City Maid, wanakunzwe n’abareba iyi fimi adaherutse kugaragaramo, yaciye amarenga yo kongera kuyikinamo.
Ni nyuma y’igihe kinini uyu mukinnyi wa filimi Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick atagaragara muri iyi filimi ndetse atanakina izindi, mu gihe yari azwi muri filimi zinyuranye.
Uyu mugabo kandi asanzwe ari n’umuhanzi uzwi mu ndirimbo nka Uzaba Umbwira na Vitamin, ariko nabwo akaba adaheruka gushyira hanze ibihangano bishya ngo byamamare.
Ubwo yasezeraga muri filimi y’uruhererekane izwi nka City Maid, abakunzi bayo ntibabyishimiye dore ko yari umwe mu bakinnyi b’imena banakundirwaga imikinire ye.
Uyu mukinnyi wa filimi wanagaragaye mu zindi, avuga ko iyamwubakiye izina ari iyi ya City Maid, yanakuyemo iri zina rya Nick anakoresha mu buhanzi bwe.
Yagize ati “City Maid yari filime yerekana ubuzima busanzwe, ubwo duhura nabwo mu muryango, kandi ikigisha benshi, kandi nayigiriyemo umugisha.”
Nick avuga yaciye amarenga ko ashobora no kongera kugaragara muri iyi filimi. Ati “Imana ifite uburyo icisha umuntu mu nzira, kandi mu gihe runaka nayigarukamo, nta gikuba cyacitse.”
Nick avuga ko atigeze ahagarika gukina filimi, nk’uko abantu babikekaga, kuko we ayifata nk’ubuzima bwe, dore ko yamugejeje kuri byinshi.
Ati “Hari igihe umuntu aba ari inyuma ya camera. Nayikinnye nkiri muto kandi nzakomeza kuyikina kugeza ngeze no mu myaka mirongo irindwi. Ubu mba nitaye cyane ku mishinga irimo amafaranga, ariko sinema ntabwo nayireka.”
Uyu mukinnyi umaze imyaka irenga 15 muri sinema nyarwanda dore ko yarwinjiyemo muri 2010, uretse iyi filimi yitwa City Maid yamamayemo, yanakinnye mu zindi nka Kigali Drama na Bad Choice.
RADIOTV10