Saturday, July 25, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Inzobere zo mu karere zimaze iminsi zihugurirwa mu Rwanda ku iperereza ry’ibyaha bijyanye n’ifaranga koranabuhanga

Inzobere zo mu karere zimaze iminsi zihugurirwa mu Rwanda ku iperereza ry’ibyaha bijyanye n’ifaranga koranabuhanga

I Kigali mu Rwanda hasojwe amahugurwa yahuzaga abo mu nzego z’iyubahirizwa ry’amategeko bo mu Bihugu bigize umuryango wa EAPCCO, yo kubongerera ubushobozi mu gukora iperereza ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ku ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency).

Aya mahugurwa yasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026, yari amaze iminsi ine abera ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abahuguwe icyiciro cya mbere ku iperereza rijyanye n’ ifaranga koranabuhanga (Cryptocurrency) yabaye umwaka ushize i Nairobi muri Kenya.

Yateguwe n’Umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), ku bufatanye n’Umushinga w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wo kurwanya ibyaha byateguwe n’iterabwoba (EU-ACT).

Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe iperereza ku byaha no kurwanya iterabwoba mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba n’umuyobozi wa Komite ya EAPCCO ishinzwe iperereza ku byaha, Peter Karake, yasabye ko hakomeza gushyirwamo imbaraga mu kongerera ubushobozi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko binyuze mu mahugurwa yihariye, imyitozo ngiro ndetse no gushimangira ubufatanye bw’Akarere mu rwego rwo guhangana n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n’ibyambukiranya imipaka.

Yagize ati “Ibihugu bigize EAPCCO bikwiye kongera imbaraga no gukora imyitozo ngiro myinshi ku buryo bwo guhangana n’iki kibazo.”

Yasabye kandi ko hategurwa imyitozo ihuriweho n’ibihugu byo mu karere (regional tabletop exercises) kugira ngo hongerwe ubushobozi bwo guhora biteguye no gutanga ibisubizo byihuse.

Karake yashimangiye ko inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zigomba gukomeza kujyana n’iterambere ry’ikoranabuhanga kugira ngo zibashe gutahura uburyo bw’imikorere y’ abanyabyaha bugenda buhinduka, asaba ko zitagarukira ku bumenyi bwa tekiniki gusa ahubwo zarushaho guharanira kubahiriza amategeko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Dukwiye kureba kure, ntitugarukire gusa ku bumenyi bwa tekiniki, ahubwo tukanaharanire kugera ku musaruro ufatika mu kubahiriza amategeko muri iki gihe cy’ikoranabuhanga. Ikoranabuhanga ririhuta cyane, kandi mu by’ukuri ntitugomba gusigara inyuma.”

Dr. Uwe Wissenbach, Umuyobozi Wungirije w’Intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda, yashimiye abitabiriye amahugurwa ku bwitange bagaragaje, anabashishikariza gukomeza kongera ubumenyi bwabo mu bya tekiniki, kubaka imikoranire y’umwuga no gukomeza ubufatanye hagati y’ibihugu.

Yagize ati “Ndabashishikariza gukomeza kwiga, cyane cyane mukomeze gukorera hamwe no kubaka imikoranire. Ubufatanye, guhuza ibikorwa no kubaka imiyoboro y’imikoranire ni ingenzi cyane.”

Yanagaragaje kandi ko ari ngombwa ko abashinjacyaha n’abacamanza barushaho gusobanukirwa imiterere ya tekiniki y’ibyaha bishya bishingiye ku ikoranabuhanga, kugira ngo urwego rwose rw’ubutabera rubashe guhuza imikorere yarwo n’uburyo abanyabyaha bakomeje guhindura imikorere yabo.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 6 =