Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibisobanuro by’abakekwaho ibitemewe byumvikanamo ko bamaze igihe mu butekamutwe

radiotv10by radiotv10
03/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibisobanuro by’abakekwaho ibitemewe byumvikanamo ko bamaze igihe mu butekamutwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo batatu bafatiwe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bamaze kwishyura umucuruzi amafaranga y’amiganano, bavuze ko bageze muri aka Karere bavuye mu ka Gasabo na ho babanje gutuburira abandi bacuruzi.

Aba bagabo batatu barimo umwe w’imyaka 42 na bagenzi be babiri, bafatanywe ibihumbi 5 Frw by’amiganano kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umucuruzi bari bahaye ayo mafaranga y’amiganano mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mucuruzi yabwiye Polisi “ko abagabo batatu bamusanze muri butike baje guhaha, mu kumwishyura bakamuha inoti y’ibihumbi bitanu yagenzuye neza agasanga ni amiganano.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bagabo bamaze gufatwa, biyemereye ko biriya bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano babimazemo iminsi ndetse ko bari bamaze igihe gito bavuye mu Karere ka Gasabo bamaze gutuburira abandi bacuruzi.

Nanone kandi ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, Polisi y’u Rwanda yafashe undi muntu umwe w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, wari ufite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 25.

Uyu we yafahswe  nyuma y’amakuru yatanzwe n’umukozi utanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Uwo mukozi amaze kwakira ayo mafaranga yabanje kuyabara, abonamo inoti zamuteye amakenga, ashishoje neza asanga ari amahimbano, atanga amakuru ku nzego z’umutekano, niko guhita bamufata.” 

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, anakangurira n’abandi kujya bashishoza igihe bahawe inoti cyane cyane izikiri nshyashya.

Yavuze ati ”Abantu nk’aba bumva ko bazajya batungwa no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ntabwo bizabahira. Bamenye ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kubera ubufatanye n’abaturage bafatwa ku buryo bworoshye, turanashimira abakomeje kutugaragariza ubufatanye mu kurwanya ibyaha nka biriya ndetse n’ibindi byose.”

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =

Previous Post

Nyuma yo kudahembwa bakoze ibyo batatekerezaga ko bizabaho ubwo bahabwaga akazi

Next Post

Rwanda: Hasobanuwe icyatumye haraswa muntu wa kabiri nyuma y’iminsi ibiri harashwe undi

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwanda: Hasobanuwe icyatumye haraswa muntu wa kabiri nyuma y’iminsi ibiri harashwe undi

Rwanda: Hasobanuwe icyatumye haraswa muntu wa kabiri nyuma y'iminsi ibiri harashwe undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.