Wednesday, September 11, 2024

Ibisobanuro by’abakekwaho ibitemewe byumvikanamo ko bamaze igihe mu butekamutwe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abagabo batatu bafatiwe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, bamaze kwishyura umucuruzi amafaranga y’amiganano, bavuze ko bageze muri aka Karere bavuye mu ka Gasabo na ho babanje gutuburira abandi bacuruzi.

Aba bagabo batatu barimo umwe w’imyaka 42 na bagenzi be babiri, bafatanywe ibihumbi 5 Frw by’amiganano kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko aba bagabo bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’umucuruzi bari bahaye ayo mafaranga y’amiganano mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

SP Hamdun Twizeyimana yavuze ko uwo mucuruzi yabwiye Polisi “ko abagabo batatu bamusanze muri butike baje guhaha, mu kumwishyura bakamuha inoti y’ibihumbi bitanu yagenzuye neza agasanga ni amiganano.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bagabo bamaze gufatwa, biyemereye ko biriya bikorwa byo gukwirakwiza amafaranga y’amiganano babimazemo iminsi ndetse ko bari bamaze igihe gito bavuye mu Karere ka Gasabo bamaze gutuburira abandi bacuruzi.

Nanone kandi ku Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, Polisi y’u Rwanda yafashe undi muntu umwe w’imyaka 28 y’amavuko wafatiwe mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, wari ufite amafaranga y’u Rwanda y’amiganano ibihumbi 25.

Uyu we yafahswe  nyuma y’amakuru yatanzwe n’umukozi utanga serivisi zo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yagize ati “Uwo mukozi amaze kwakira ayo mafaranga yabanje kuyabara, abonamo inoti zamuteye amakenga, ashishoje neza asanga ari amahimbano, atanga amakuru ku nzego z’umutekano, niko guhita bamufata.” 

SP Twizeyimana yashimiye abaturage batanze amakuru bigatuma bariya bantu bafatwa, anakangurira n’abandi kujya bashishoza igihe bahawe inoti cyane cyane izikiri nshyashya.

Yavuze ati ”Abantu nk’aba bumva ko bazajya batungwa no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ntabwo bizabahira. Bamenye ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kubera ubufatanye n’abaturage bafatwa ku buryo bworoshye, turanashimira abakomeje kutugaragariza ubufatanye mu kurwanya ibyaha nka biriya ndetse n’ibindi byose.”

Abafashwe bose uko ari bane bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist