Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rurageretse hagati y’umukoresha n’umushinja kumwambura 1.000.000Frw ngo yitwaje ko yanze ko baryamana

radiotv10by radiotv10
06/11/2023
in MU RWANDA
0
Rurageretse hagati y’umukoresha n’umushinja kumwambura 1.000.000Frw ngo yitwaje ko yanze ko baryamana
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa wari umucungamari w’akabari kamwe ko mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, arashinja uwari umukoresha we kumwambura umushahara w’amezi 11 ungana na miliyoni 1 Frw akanamwirukana, ngo kuko yamusabye ko baryamana akabyanga.

Uyu mukobwa witwa Vanessa, avuga ko yari yarasabye umukoresha we kujya amubikira amafaranga kugira ngo azayamuhe yaragwiriye bityo na we azabashe kugira icyo yikorera.

Ngo yakoreraga uwitwa Jean Marie bivugwa ko ari muramu we, ari umucungamari w’akabari ke n’amacumbi ari mu mujyi wa Kamembe, aho yaje kugera mu mezi 11 atarahembwa.

Avuga ko mu bihe bitandukanye yagiye amusaba ko baryamana, undi akabitera utwatsi, akavuga ko ari yo mpamvu yaje kumwirukana akaba ari no kumurushya yanga kumuhemba.

Agira ati “Andimo miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo icyenda na bine (1 094 000 Frw). Ikibazo twagiranye ni uko namukoreraga ariko agashaka kunkoresha imibonano mpuzabitsina ntabishaka, abo twakoranaga yarabahembye, njyewe anyima amafaranga yanjye kubera ko nanze ibyo yansabaga.”

Musabyimana Eric wakoze muri aka kabari yabwiye RADIOTV10 ko sebuja yarebaga nabi umuntu wese wageragezaga kuvugisha uyu mukobwa mu buryo bwo kumufuhira, ku buryo abakozi babonaga ko sebuja yamukundaga.

Ati “Kuko natwe twakoranaga na we iyo washakaga kumwegera bosi yakurebega nabi cyane, uwazaga gukoramo bamubwiraga ko atagomba kumwegera.”

Jean Marie, nyiri aka kabari uvugwaho kuba yaba yaranze guhemba umukozi ndetse akamwirukana kubera kwanga ko bakorana imibonano mpuzabitsina, yabihakanye yivuye inyuma.

Naho ku kuba ataramuhemba, avuga ko bakiri mu mibare y’ibyo bagomba kubara kugira ngo abone uko amwishyura amafaranga amurimo.

Ati “abakozi barenga 80 baciye mu kazi kanjye ntabwo Vanessa ari we nakwamura amafaranga ye. Ahubwo hari imibare tutarakorana nzazana umukontabure wanjye amukorere odite mbone kumuhemba. Ibyo kuryamana ntabwo mbizi, azazane ibimenyetso byayo. Uko ni ukumparabika.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Iyakaremye Jean Pierre avuga ko iki kibazo cyo kwamburwa yakigejejweho ndetse agahamagara uyu mukoresha akamubwira ko azahemba umukozi nyuma yo gukora imibare,

Uyu muyobozi avuga ko niba haranabayemo kumusaba ko baryamana, yamugira inama yo kwiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

INKURU MU MASHUSHO

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + five =

Previous Post

Tanzania: Ibidasanzwe byavuzwe mu gusezera ku musaza ufite abamukomaho barenga 200

Next Post

Ku giciro cyo hasi mu gutwara abagenzi hajemo imodoka z’amashanyarazi zihagazeho mu kuzigura

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ku giciro cyo hasi mu gutwara abagenzi hajemo imodoka z’amashanyarazi zihagazeho mu kuzigura

Ku giciro cyo hasi mu gutwara abagenzi hajemo imodoka z’amashanyarazi zihagazeho mu kuzigura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.