Monday, August 10, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Uwabaye Miss Rwanda aritegura kwibaruka

Uwabaye Miss Rwanda aritegura kwibaruka

Grace Bahati wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2009, aritegura kwibaruka ubuheta bwe n’umugabo we Murekezi Pacifique bamaze imyaka ibiri bakoze ubukwe.

Aya makuru yatangajwe na ba nyirubwite biciye ku mafoto basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Miss Grace Bahati yabisangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, naho Pacifique Murekezi abisangiza abamukurikira kuri X.

Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi bakoze ubukwe mu mwaka wa 2021, bwatashywe n’abarimo ibyamamare bazwi mu Rwanda nka Meddy wanasusukije ababwitabiriye.

Grace Bahati kandi asanzwe afitanye umwana n’umuraperi K8 Kavuyo na we uzwi mu Rwanda, w’imyaka 11, akaba yabonye umugwa mu ntege.

Miss Bahati na Murekezi bagiye kwibaruka

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + four =