Uwabaye Miss Rwanda aritegura kwibaruka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Grace Bahati wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2009, aritegura kwibaruka ubuheta bwe n’umugabo we Murekezi Pacifique bamaze imyaka ibiri bakoze ubukwe.

Aya makuru yatangajwe na ba nyirubwite biciye ku mafoto basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Izindi Nkuru

Miss Grace Bahati yabisangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, naho Pacifique Murekezi abisangiza abamukurikira kuri X.

Miss Grace Bahati na Pacifique Murekezi bakoze ubukwe mu mwaka wa 2021, bwatashywe n’abarimo ibyamamare bazwi mu Rwanda nka Meddy wanasusukije ababwitabiriye.

Grace Bahati kandi asanzwe afitanye umwana n’umuraperi K8 Kavuyo na we uzwi mu Rwanda, w’imyaka 11, akaba yabonye umugwa mu ntege.

Miss Bahati na Murekezi bagiye kwibaruka

Esther Fifi UWIZERA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru