Sunday, August 9, 2026
RW|EN
SIPORO

FIFA: Infantino ntazegura, ibirego bishya byiswe ibihuha

FIFA: Infantino ntazegura, ibirego bishya byiswe ibihuha

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ryasohoye itangazo ryamagana ukwegura kwa perezida waryo Gianni Infantino , kumaze iminsi guhwihwiswa ndetse kwanifujwe na bamwe mu ba perezida bayoboye za federasiyo zimwe na zimwe cyane cyane ku mugabane w’Uburayi, aho yashinjwe ibirego bishya.

Kuwa gatanu taliki ya 7 Kanama 2026, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Norvege, Lise Klaveness, yasaabye ko Gianni Infantino yegura.

Nyuma y’aya magambo, FIFA yasohoye itangazo kuya 8 Kanama ivuga ko nta gahunda Infantino afite yo kuva ku mwanya wa Perezida kandi ko ishyigikiye umuyobozi wayo.

Infantino yagiye mu bibazo nyuma yo guhagarika umushinga wo guha abashoramari bigenga imigabane mu mikino y’Igikombe cy’Isi, kuri ubu akaba anashinjwa kuba hari abo yarenganyije n’abo yahaye inyungu mu gihe yari akiri muri UEFA.

FIFA yagize iti “Hari imbaraga zishyize hamwe kandi zikomeye z’abantu bamwe bafite intego yo guca intege FIFA na Perezida wayo. Amakuru aherutse gutangazwa yari arimo ibirego bidafite ibimenyetso ndetse n’ibinyoma bigaragara birebana na FIFA na Perezida wayo. Ibihuha n’ibitekerezo byubakiye ku gukeka ntibigomba gufatwa nk’aho ari ukuri, kandi gusubiramo ikirego kenshi ntibikigira ukuri.

Iri tangazo ryakomeje rivuga ko Perezida wa FIFA yatowe mu buryo bwa demokarasi n’amashyirahamwe y’abanyamuryango, kandi akomeje gukora inshingano ze hashingiwe kuri manda bamuhaye.

Ephrem KAYIRANGA

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − 5 =