Minisitiri w’Intebe wa Iraq, Ali Falih Al-Zaidi, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Justin Nzengeyaman, yemeza ko Igihugu cyabo gishobora kungukira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu ngeri zinyuranye zirimo guteza imbere no kongerera ubushobozi abakozi.
Yabitangarije mu biganiro byahuje aba bakuriye Guverinoma z’Ibihugu byiombi byabereye i New York, muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho bombi bitabiriye ibikorwa by’Inteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Ibiganiro byibanze ku buryo bwo kurushaho guteza imbere umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Iraq, by’umwihariko mu nzego z’ubukungu n’ubucuruzi.
Aba bayobozi baganiriye ku kongera amahirwe y’ishoramari hagati y’Ibihugu byombi, hagamijwe ko ibikorwa by’ubufatanye byabyara inyungu ku mpande zombi.
Minisitiri w’Intebe wa Iraq yashimangiye ko Igihugu cye gishobora kungukira ku bunararibonye bw’u Rwanda mu guteza imbere ubushobozi bw’abakozi n’abakozi ba Leta.
Yagaragaje kandi ko Guverinoma ya Iraq iri gushyira imbere gahunda zirimo kurwanya ruswa, kuvugurura ubukungu no guteza imbere indangagaciro z’ubunyangamugayo mu miyoborere.
Izi gahunda, nk’uko byagaragajwe, zigamije kuzamura ireme rya serivisi zihabwa abaturage no gushyiraho uburyo bworohereza abashoramari gukorera muri Iraq.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Minisitiri w’Intebe Justin Nzengeyaman yagaragaje akamaro ko kurushaho gushimangira umubano na Iraq mu nzego zitandukanye.
Yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Iraq mu bijyanye n’iterambere ry’ubukungu, guteza imbere abakozi n’ubumenyi bwabo, ishoramari ndetse n’ibikorwa remezo.


RADIOTV10