Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo: Ubugome ndengakamere bukorerwa Abatutsi bwafashe indi sura

radiotv10by radiotv10
13/11/2023
in AMAHANGA
0
Congo: Ubugome ndengakamere bukorerwa Abatutsi bwafashe indi sura
Share on FacebookShare on Twitter

Ibikorwa byo kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bongeye gutwikwa ku manywa y’ihangu, ndetse ababikora bakagaragara bidegembya.

Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, agaragaza abantu batandukanye, bari gutwikwa ari bazima, bashungerewe n’abandi.

Abatwikwa ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi batahwemye guhohoterwa kuva umutwe wa FDLR wakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu ikaba ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mashusho yashyizwe kuri X n’uwitwa Godfather kuri uru rubuga nkoranyambaga, agaragaza umuturage umwe ari gutwikwa ari muzima bamuboshye, akarinda ashiramo umwuka, aho uyu washyizeho aya mashusho yavuze ko ari Jérémie Renzaho Habimana watwitswe.

DRC 🙆🏿🇨🇩🇨🇩🇨🇩🔞🔞😭😭😭😭 Jérémie Renzaho Habimana nawe baramutwitse pic.twitter.com/xZK0ahRGWa

— GODFATHER (@godfather250_) November 12, 2023

Beretrand Bisimwa, Perezida w’umutwe wa M23 urwanya aka karengane gakorerwa aba Banyekongo, yagize icyo avuga kuri aya mashusho, avuga ko ibikorwa nk’ibi bimaze kugera ku rwego rudakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe cyasobanuro ubugome ndengakamere nk’ubu bw’ingengabitekerezo yageze ku rwego rw’agasongera kandi ishyigikiwe na Leta.”

Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Turizeza ko tuzarandura aka karengane gashingiye kuri politiki ubundi twubake umusingi mushya ku bwo kongera kubaho kwacu.”

Nanone kandi ku wa 10 Ugushyingo 2023, umusirikare wa FARDC Lieutenant Gisore Patrick bakungaga kwita Kabonge, na we yishwe n’Abanyekongo bavuga ngo ni Umunyarwanda, mu gihe ari Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu munyekongo wari umusirikare wakoreye Igihugu, yishwe abanje guterwa amabuye mu maso ya bagenzi be b’abasirikare ba FARDC, ubundi atwikwa n’abarimo abo mu mutwe wa Wazalendo.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeza kuruca ikarumira, mu gihe bamwe mu baturage b’iki Gihugu bakomeza kwicwa, ahubwo ikagaragaza ko ishyigikiye ibi bikorwa.

Ubutegetsi bw’iki Gihugu bwananiwe gukemura ibi bibazo, ntibusiba kwegeka ibinyoma ku Rwanda burushinja ngo kugira akaboko mu bibazo bya kiriya Gihugu, mu gihe rwo rutahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye nabyo.

Mu nama ya 44 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) iherutse kubera i Yaoundé muri Cameroon, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ubwo yasubizaga uwari ugararaiye DRC muri iyi nama wongeye kuzamura ibirego nk’ibi by’ibinyoma, yavuze ko ibi birego bimaze kurambirana.

Dr Biruta yavuze ko ubutegetsi bwa DRC, bwari bukwiye kugaragaza ibibazo nyirizina biri muri kiriya Gihugu nk’ibi byo gukorera Jenoside Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yagize ati “Ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ikibazo cy’imiyoborere, ni ikibazo gishingiye kuri politiki, gikeneye umuti wa politiki. Rero guhora bashinja u Rwanda ibitagenda byose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwabyo ntibizatanga umuti w’iki kibazo.”

Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wakwirakwije iyi ngengabitekerezo mu Burasirazuba bwa DRC, wakunze kugaragazwa nka nyirabayazana w’ibi bibazo, ariko ubutegetsi bwa Congo bubyima amatwi ahubwo buwushyira ku ibere, ndetse ubu ukorana n’igisirikare cyabwo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Amavubi amanutse mu Majyepfo asezeranya Abanyarwanda kuzabashimisha (AMAFOTO)

Next Post

Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba

Related Posts

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

by radiotv10
07/11/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rigikomeje guhagarara ku ntego yo gucungura Abanyekongo bakomeje gukandamizwa n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo, nyuma yuko yerekanye amashusho...

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

by radiotv10
07/11/2025
0

Abasirikare 11 bo ku rwego rw’Abofisiye n’aba Sous-officiers mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), barimo batatu bafite...

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

Eng.-Senior FARDC Soldiers including Colonels accused of diverting food supplies such as rice and milk

by radiotv10
07/11/2025
0

Eleven soldiers ranked as Officers and Sous-officiers within the Armed Forces of the Democratic Republic of Congo (FARDC), including three...

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Igihugu mu Burundi ushinzwe Komini za Kirundo na Busoni, mu Ntara ya Butanyerera amaze iminsi ahungiye...

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezida wa Mexico, Madamu Claudia Sheinbaum, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nyuma yuko hari ugaragaye...

IZIHERUKA

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank
IMYIDAGADURO

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
07/11/2025
0

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

07/11/2025
Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

07/11/2025
Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

Umunyamakuru wa siporo uzwi mu Rwanda wasezeye igitangazamakuru yakoreraga hamenyakenye aho yerecyeje

07/11/2025
AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

AFC/M23 yongeye kugaragariza amahanga amarorerwa akorwa n’uruhande bahanganye inayerurira icyo yiyemeje

07/11/2025
Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

Abasirikare barimo Aba-Colonel mu gisirikare cya Congo bakurikiranyweho kunyereza kawunga, umuceri n’amata

07/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba

Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Umuyobozi wa Polisi yahishuye ikiganiro yagiranye n’umunyonzi wamutelefonnye saa cyenda z’ijoro n’ubutumwa yakuyemo

Harumvikana kutishimira ahimuriwe imikino ya Shampiyona ya Volleyball mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.