Congo: Ubugome ndengakamere bukorerwa Abatutsi bwafashe indi sura

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibikorwa byo kwibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi, bikomeje gukaza umurego mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bongeye gutwikwa ku manywa y’ihangu, ndetse ababikora bakagaragara bidegembya.

Amashusho akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, kuva mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, agaragaza abantu batandukanye, bari gutwikwa ari bazima, bashungerewe n’abandi.

Izindi Nkuru

Abatwikwa ni Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi batahwemye guhohoterwa kuva umutwe wa FDLR wakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, ubu ikaba ishyigikiwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu mashusho yashyizwe kuri X n’uwitwa Godfather kuri uru rubuga nkoranyambaga, agaragaza umuturage umwe ari gutwikwa ari muzima bamuboshye, akarinda ashiramo umwuka, aho uyu washyizeho aya mashusho yavuze ko ari Jérémie Renzaho Habimana watwitswe.

Beretrand Bisimwa, Perezida w’umutwe wa M23 urwanya aka karengane gakorerwa aba Banyekongo, yagize icyo avuga kuri aya mashusho, avuga ko ibikorwa nk’ibi bimaze kugera ku rwego rudakwiye kwihanganirwa.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe cyasobanuro ubugome ndengakamere nk’ubu bw’ingengabitekerezo yageze ku rwego rw’agasongera kandi ishyigikiwe na Leta.”

Bertrand Bisimwa yakomeje agira ati “Turizeza ko tuzarandura aka karengane gashingiye kuri politiki ubundi twubake umusingi mushya ku bwo kongera kubaho kwacu.”

Nanone kandi ku wa 10 Ugushyingo 2023, umusirikare wa FARDC Lieutenant Gisore Patrick bakungaga kwita Kabonge, na we yishwe n’Abanyekongo bavuga ngo ni Umunyarwanda, mu gihe ari Umunyekongo wo mu bwoko bw’Abatutsi.

Uyu munyekongo wari umusirikare wakoreye Igihugu, yishwe abanje guterwa amabuye mu maso ya bagenzi be b’abasirikare ba FARDC, ubundi atwikwa n’abarimo abo mu mutwe wa Wazalendo.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikomeza kuruca ikarumira, mu gihe bamwe mu baturage b’iki Gihugu bakomeza kwicwa, ahubwo ikagaragaza ko ishyigikiye ibi bikorwa.

Ubutegetsi bw’iki Gihugu bwananiwe gukemura ibi bibazo, ntibusiba kwegeka ibinyoma ku Rwanda burushinja ngo kugira akaboko mu bibazo bya kiriya Gihugu, mu gihe rwo rutahwemye kugaragaza ko ntaho ruhuriye nabyo.

Mu nama ya 44 y’Abaminisitiri b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF) iherutse kubera i Yaoundé muri Cameroon, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ubwo yasubizaga uwari ugararaiye DRC muri iyi nama wongeye kuzamura ibirego nk’ibi by’ibinyoma, yavuze ko ibi birego bimaze kurambirana.

Dr Biruta yavuze ko ubutegetsi bwa DRC, bwari bukwiye kugaragaza ibibazo nyirizina biri muri kiriya Gihugu nk’ibi byo gukorera Jenoside Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Yagize ati “Ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni ikibazo cy’imiyoborere, ni ikibazo gishingiye kuri politiki, gikeneye umuti wa politiki. Rero guhora bashinja u Rwanda ibitagenda byose muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwabyo ntibizatanga umuti w’iki kibazo.”

Umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wakwirakwije iyi ngengabitekerezo mu Burasirazuba bwa DRC, wakunze kugaragazwa nka nyirabayazana w’ibi bibazo, ariko ubutegetsi bwa Congo bubyima amatwi ahubwo buwushyira ku ibere, ndetse ubu ukorana n’igisirikare cyabwo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru