Amavubi amanutse mu Majyepfo asezeranya Abanyarwanda kuzabashimisha (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yitegura umukino wa mbere wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, yamanutse mu Ntara y’Amajyepfo ahazabera uyu mukino, yizeza ko imikino yose bazakinira mu Rwanda, bagomba kuyitwaramo neza.

Aba bakinnyi bamaze iminsi bari mu mwiherero mu Mujyi wa Kigali, berecyeje mu Ntara y’Amajyepfo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023.

Izindi Nkuru

Berekeje mu Karere ka Gisagara aho bazaba bacumbitse, bakazajya banakorera imyitozo kuri Sitade ya Huye izanakirwaho uyu mukino uzahuza u Rwanda na Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu.

Abakinnyi bose bari bamaze iminsi bari mu mwiherero bamanutse, mu gihe bagitegereje Byiringiro Lague ukina muri Sandvikens IF yo muri Sweden, ndetse na Mutsinzi Ange ukina muri Norway, na Imanishimwe Emmanuel bose bakaba bagera mu Rwanda kuri uyu wa Mbere.

U Rwanda rufitanye umukino na Zimbabwe kuri uyu wa Gatatu kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, rukazongera kwakira Afurika y’Epfo tariki 21 Ugushyingo 2023 i Huye.

Mu kiganiro ikipe y’Igihugu iherutse kugirana n’itangazamakuru, Rwatubyabye Abdul yizeje Abanyarwanda ko bazitwara neza, ku buryo imikino bazakirira mu Rwanda yose, bizeye kuzayitwara.

Umunyezamu Ntwali Fiacre ahagaze neza muri iyi minsi
Mitima Isaac na we mu bwugarizi bwe ntiyoroshye
Pappy na we gusatira izamu ari kubica bigacika
Kimwe na Kwitonda Alain uzwi nka Baka

Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru