Mu rubanza rw’umunyamakuru Theogene hagaragaye ingingo iri mu murongo w’icyo asaba

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu rubanza rw’ubujurire ku cyemezo cy’ifungwa ry’agateganyo ry’umunyamakuru Manirakiza Theogene, hagaragaye ibaruwa yanditswe n’umurega, uvuga ko yamubabariye, asaba Urukiko ko rwamurekura.

Manirakiza Theogene ufite umuyoboro wa YouTube witwa Ukwezi TV ndetse n’ikinyamakuru cyandika kuri murandasi cyitwa Ukwezi, aregwa icyaha cyo gukangisha gusenganya.

Izindi Nkuru

Ni icyaha bivugwa ko yakoreye uwitwa Aimable Nzizera, aho Ubushinjacyaha buvuga ko uyu munyamakuru yasabaga amafaranga uyu Nzizera ngo kugira ngo adatangaza inkuru zimusebya.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaburanishije urubanza ku ifungwa ry’agateganyo, rwafashe icyemezo ko Manirakiza akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30, ariko uregwa ahita ajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubwo Manirakiza yaburanaga ubujurire bwe, yagaragaje impamvu yashingiyeho ajurira, aho avuga ko Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere hari ibyo rwirengagije birimo ubuhamya bw’abatangabuhamya buvuguruzanya.

Manirakiza agifatwa, habanje kuvugwa ko akurikiranyweho kwakira ruswa, ndetse ko yafatiwe mu cyuho yakira ibihumbi 500 Frw, ariko nyuma biza kugaragara ko ayo mafaranga ari ubwishyu bw’igice kimwe cy’ayo Nzizera yagombaga kumwishyura kuko bari bafitanye amasezerano y’imikoranire.

Ubushinjacyaha buvuga ko Manirakiza Theogene yagiye ashyiraho igitutu uyu Nzizera ngo amuhe amafaranga, ngo kugira ngo adatangaza inkuru zimusebya, ndetse ko ari ho havuye ayo masezerano.

Uyu munyamakuru mu iburanisha ry’uyu munsi, yavuze ko amasezerano yagiranye na Nzizera umurega, atigeze amushyiraho igitutu, ndetse ko n’ikimenyimenyi, ari we n’umukozi we bayateguye.

Mu iburanisha rya none kandi, hanagarutswe ku ibaruwa yanditswe na Nzizera amenyesha Urukiko ko yahaye imbabazi Manirakiza nyuma y’uko bagiranye ikiganiro kuri telefone yo muri Gereza.

Muri iyi baruwa, Nzizera agiramo ati Nyuma y’ikiganiro nagiranye na Manirakiza akoresheje telefoni ya Gereza ya Nyarugenge ndetse hamwe n’intumwa yantumyeho mu bihe bitandukanye, mbandikiye mbamenyesha ko namaze kumubabarira ku giti cyanjye nkaba ntacyo nkimukurikiranyeho.”

Uyu Nzizera wareze Manirakiza, yasabye Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwazita kuri iyi baruwa, ku buryo rwamurekura akajya kwita ku muryango we.

Manirakiza waburanye ahakana icyaha akurikiranyweho, yemeye ko yaganiriye na Nzizera, ariko ko bavuganye nyuma yo kumenya ko ashaka guhagarika ikirego, ariko ko ibyo kumuha imbabazi atabyemera kuko nta cyaha azi yakoze.

Manirakiza avuga ko ubwo yavuganaga na Nzizera, yamusabye ko yazandikira Urukiko, arumenyesha ko yamubeshyeye, ariko ko atigeze amusaba kurubwira ko amubabariye.

Me Ibambe Jean Paul wunganira uregwa, wagaragaje impamvu zari gutuma umukiliya we akurikiranwa adafunze, zirimo n’ingwate yari yatanze ikirengagizwa, yavuze ko iyi baruwa ya Nzizera ari indi impamvu ikwiye gutumwa arekurwa by’agateganyo agakurikiranwa adafunze.

Ubushinjacyaha bwo bwakomeje gusaba ko uregwa akomeza gufungwa, kuko bukiri gukora iperereza, ndetse ko nubwo uwareze yababariye uregwa, ariko bwo bugikomeje kumukoraho iperereza.

Uru rubanza rw’ubujurire ku ifungwa ry’agateganyo, rwahise rupfunfikirwa, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rutegeka ko ruzasoma icyemezo ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 17 Ugushyingo 2023.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru