M23 igaragaje uko urugamba rwayo na FARDC rwifashe aka kanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC ifatanyije n’indi mitwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yakomereje mu bice birimo Kishishe, aho uruhande rwa Leta rwarashe ibisasu biremereye mu bice bituyemo abaturage ntacyo rwitayeho.

Byatangajwe n’umutwe wa M23 mu itangazo washyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, uvuga ko imirwano yakomeje mu gitondo cya kare.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rya M23, rivuga ko “kuva saa 4:00’ za mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Ugushyingo 2023, ubufatanye bwa Guverinoma ya Congo burimo FARDC, FDLR, Abacancuro n’indi mitwe bari kumena ibisasu kuri Bambo na Kishishe.”

Umutwe wa M23 wakomeje uvuga ko ibi bisasu biri gusukwa n’uruhande rufatanyije na FARDC, bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane, ndetse benshi bakaba bari kuva mu byabo bahunga.

Nk’uko uyu mutwe wakomeje kubivuga, muri iri tangazo ryawo, wongeye kugira uti “M23 ikomeje kwirwanaho no kurinda abasivile b’abaturage.”

M23 kandi yaboneyeho kongera guhamagarira akarere n’umuryango mpuzamahanga ko ukomeje kubabazwa n’ubwicanyi buri gukorwa n’abarwanyi ba Guverinoma ya Congo.

Muri iri tangazo, uyu mutwe wakomeje ugira uti “M23 ibabajwe bidasanzwe n’ibikorwa by’ubwicanyi bw’irondabwoko bukorwa hashingiwe ku miterere.”

Uyu mutwe utangaje ibi nyuma y’iminsi micye hakomeje kugaragara ubwicanyi buri gukorerwa bamwe mu Banyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, barimo n’abishwe batwitswe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru