Monday, June 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

radiotv10by radiotv10
20/11/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avuze ko Igihugu cye  cyiteguye gukoresha intwaro mu guhangana n’u Rwanda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko na rwo rwumvise icyo Tshisekedi aganishaho, kandi ko na rwo rudasinziriye.

Perezida Felix Tshisekedi yatangaje aya magambo mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga; France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Iki kiganiro cyagiye hanze mu cyumweru twaraye dusoje, ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo, Tshisekedi uba wakiriye abanyamakuru babiri b’ibi bitangazamakuru, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye.

Ni ibirego u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure, rusobanura ko ibibazo byo muri Congo ari iby’iki Gihugu ubwacyo kandi ko bishinze imizi ku miyoborere yacyo idashoboye gukemura umuzi w’ibitera ibi bibazo, nko kurandura imitwe irimo FDLR idahwema kugirira nabi bamwe mu Banyekongo.

Muri iki kiganiro na France 24 na RFI, Perezida Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha imbaraga zose ngo kuko cyasabye Umuryango Mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano ariko urinangira.

Yagize ati “Nibakomeza kwinangira tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu turinde umutekano. Tuzakoresha inzira zacu kugira ngo twirwaneho, tunacungire umutekano abaturage bacu.”

Umunyamakuru yahise abaza Tshisekedi niba atari kuvuga ko Igihugu cye cyaba cyiteguye gukoresha uburyo bwa gisirikare, amusubiza na bwangu agira ati “Ubwo se urumva ubundi buryo tuzakoresha atari intwaro ari ubuhe?”

Nubwo atari rimwe cyangwa kabiri Tshisekedi yeruye ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, iyi mvugo ye yongeye kubishimangira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, agendeye kuri iyi mvugo ya Perezida wa DRC, yavuze ko u Rwanda na rwo rwumvise ubutumwa yashatse kuvuga.

Akoresheje imigani migufi, Mukuralinda yagize ati “Imfubyi yumvira mu rusaku, kandi Ukubita umwana ntumubwiriza kurira. Kubera iki? Kandi habwirwa benshi hakumva bene yo.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yakomeje avuga ko mu gihe Tshisekedi yivugiye ubwe ko batahwemye kurega u Rwanda ngo barufatire ibihano, none akaba yageretseho ariya magambo ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha intwaro, ntakindi bigaragaza atari umugambi we yakunze kuvuga.

Mukuralinda yakomeje agaragaza ibyatangajwe na Tshisekedi wavuze ko “ ‘none kajugujugu zacu, ubu ni muryerye zarakozwe, ni nshya zirahari. Indege z’intambara zarakozwe ni nshya zirahari, abacanshuro barahari, batoza ingabo za Congo ngo ariko batarwana’. Ariko yabyemeye ku mugaragaro, Bati ‘ariko twumvise ko mugiye kuzana za drones’, ati ‘mufite amakuru ariko mwayumvise nabi’ ati ‘ahubwo zirahari’, ‘bati zirasa?’, ati ‘izo drones zirahari zirasa’.”

Mukuralinda yakomeje avuga ko Tshisekedi we ubwe yiyemereye ko izi ntwaro zose zirimo n’indege, ziri ku mupaka uhiza Igihugu cye n’u Rwanda.

Ati “Yakoresheje iryo jambo kwirwanaho, ariko uwumva yumve, ni yo mpamvu nababwiye iriya migani. Nta mpamvu y’uko Ingabo z’u Rwanda zitakomeza kuba maso.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutahita rwemeza ngo intambara na Congo irashoboka, kuko atari cyo rushyize imbere, ariko ko niramuka inabaye ruzayirwana rwemye.

Ati “Yaba itaba [Intambara] u Rwanda ruriteguye, rwiteguye kujya mu nzira y’amahoro, ni na yo rushyira imbere. Inzira y’ibiganiro bifasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo niba ibyifuza gukemura kiriya kibazo […] ariko ntabwo u Rwanda ruzigera rwibeshya na gato rurangara na gato ngo rureke kurinda umutekano n’ubusugire bw’ubutaka bw’inkiko z’u Rwanda ndetse n’ubw’abaturage.”

Mu matangazo u Rwanda rwakunze gushyira hanze, nyuma y’uko ubutegetsi bwa DRC bukunze kuvuga ko bwifuza intambara n’iki Gihugu, rwavuze ko rwakajije umutekano ku mupaka uruhuza n’iki Gihugu cyo mu burengerazuba bwacyo, kugira ngo hatagira igiturukayo cyahungabanya umutekano warwo cyaba kinyuze ku butaka cyangwa mu kirere.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Uko imirwano yifashe muri Gaza aka kanya: Umuriro w’amasasu watse hafi y’ibitaro

Next Post

Uko hatahuwe umusore umuranye ‘Permis’ amezi 6 atazi n’uko ikizamini cyayo kimera

Related Posts

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

by radiotv10
09/06/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bataka imibereho mibi baterwa no gukoresha amazi y’ibishanga kubera...

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

by radiotv10
09/06/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burizeza abatuye mu gace bise ‘Videwo’ mu Murenge wa Gahini, ko ikibazo cy’ibura ry’amazi ryari rimaze...

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

Nyamasheke: Imiryango 258 yahawe ubufasha burimo ubuzayifasha kwikura mu bukene

by radiotv10
09/06/2025
0

Imiryango itishoboye igera kuri 258 yo mu Mirenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke yahawe inkunga zizayifasha kwikura mu bukene,...

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

IZIHERUKA

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

by radiotv10
09/06/2025
0

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

09/06/2025
Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

09/06/2025
Gen.Muhoozi yahaye gasopo umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo washinje ibinyoma Perezida Kagame na Museveni

Gen.Muhoozi yatanze itegeko nyuma yo kumva ko hari umusirikare wo hejuru wafunzwe n’inzego z’ubutasi

09/06/2025
Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

Abahanzi Nyarwanda babiri bavuzweho urukundo bagiye guhurira mu bitaramo bitegerezanyijwe amatsiko

09/06/2025
Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

Kayonza: Abatuye ahitwa Videwo bataka ikibazo cy’amazi bahawe igisubizo gitanga icyizere

09/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hatahuwe umusore umuranye ‘Permis’ amezi 6 atazi n’uko ikizamini cyayo kimera

Uko hatahuwe umusore umuranye ‘Permis’ amezi 6 atazi n’uko ikizamini cyayo kimera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Perezida w’u Burundi yahagarariwe mu muhango wo kwibuka Nkurunziza yasimbuye umaze imyaka itanu yitabye Imana

Rubavu: Bavuze impamvu begerejwe amazi meza ariko bakaba bakivoma ibishanga

Biri gukoranwa ibanga rikomeye: Amakuru twamenye mu igura ry’abakinnyi mu makipe ayoboye ruhago mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.