U Rwanda rwagaragaje icyo rwakuye mu mvugo ya Tshisekedi wongeye kwerura umugambi arufiteho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi avuze ko Igihugu cye  cyiteguye gukoresha intwaro mu guhangana n’u Rwanda, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko na rwo rwumvise icyo Tshisekedi aganishaho, kandi ko na rwo rudasinziriye.

Perezida Felix Tshisekedi yatangaje aya magambo mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru mpuzamahanga; France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Izindi Nkuru

Iki kiganiro cyagiye hanze mu cyumweru twaraye dusoje, ku wa Kane tariki 16 Ugushyingo, Tshisekedi uba wakiriye abanyamakuru babiri b’ibi bitangazamakuru, yongeye gushinja u Rwanda ibinyoma ko ari rwo nyirabayazana w’ibibazo by’umutekano biri mu Gihugu cye.

Ni ibirego u Rwanda rutahwemye kwamaganira kure, rusobanura ko ibibazo byo muri Congo ari iby’iki Gihugu ubwacyo kandi ko bishinze imizi ku miyoborere yacyo idashoboye gukemura umuzi w’ibitera ibi bibazo, nko kurandura imitwe irimo FDLR idahwema kugirira nabi bamwe mu Banyekongo.

Muri iki kiganiro na France 24 na RFI, Perezida Tshisekedi yavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha imbaraga zose ngo kuko cyasabye Umuryango Mpuzamahanga gufatira u Rwanda ibihano ariko urinangira.

Yagize ati Nibakomeza kwinangira tuzakora ibiri mu bushobozi bwacu turinde umutekano. Tuzakoresha inzira zacu kugira ngo twirwaneho, tunacungire umutekano abaturage bacu.”

Umunyamakuru yahise abaza Tshisekedi niba atari kuvuga ko Igihugu cye cyaba cyiteguye gukoresha uburyo bwa gisirikare, amusubiza na bwangu agira ati “Ubwo se urumva ubundi buryo tuzakoresha atari intwaro ari ubuhe?”

Nubwo atari rimwe cyangwa kabiri Tshisekedi yeruye ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, iyi mvugo ye yongeye kubishimangira.

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, agendeye kuri iyi mvugo ya Perezida wa DRC, yavuze ko u Rwanda na rwo rwumvise ubutumwa yashatse kuvuga.

Akoresheje imigani migufi, Mukuralinda yagize ati “Imfubyi yumvira mu rusaku, kandi Ukubita umwana ntumubwiriza kurira. Kubera iki? Kandi habwirwa benshi hakumva bene yo.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yakomeje avuga ko mu gihe Tshisekedi yivugiye ubwe ko batahwemye kurega u Rwanda ngo barufatire ibihano, none akaba yageretseho ariya magambo ko Igihugu cye cyiteguye gukoresha intwaro, ntakindi bigaragaza atari umugambi we yakunze kuvuga.

Mukuralinda yakomeje agaragaza ibyatangajwe na Tshisekedi wavuze ko “ ‘none kajugujugu zacu, ubu ni muryerye zarakozwe, ni nshya zirahari. Indege z’intambara zarakozwe ni nshya zirahari, abacanshuro barahari, batoza ingabo za Congo ngo ariko batarwana’. Ariko yabyemeye ku mugaragaro, Bati ‘ariko twumvise ko mugiye kuzana za drones’, ati ‘mufite amakuru ariko mwayumvise nabi’ ati ‘ahubwo zirahari’, ‘bati zirasa?’, ati ‘izo drones zirahari zirasa’.”

Mukuralinda yakomeje avuga ko Tshisekedi we ubwe yiyemereye ko izi ntwaro zose zirimo n’indege, ziri ku mupaka uhiza Igihugu cye n’u Rwanda.

Ati “Yakoresheje iryo jambo kwirwanaho, ariko uwumva yumve, ni yo mpamvu nababwiye iriya migani. Nta mpamvu y’uko Ingabo z’u Rwanda zitakomeza kuba maso.”

Mukuralinda avuga ko u Rwanda rutahita rwemeza ngo intambara na Congo irashoboka, kuko atari cyo rushyize imbere, ariko ko niramuka inabaye ruzayirwana rwemye.

Ati “Yaba itaba [Intambara] u Rwanda ruriteguye, rwiteguye kujya mu nzira y’amahoro, ni na yo rushyira imbere. Inzira y’ibiganiro bifasha Repubulika ya Demokarasi ya Congo niba ibyifuza gukemura kiriya kibazo […] ariko ntabwo u Rwanda ruzigera rwibeshya na gato rurangara na gato ngo rureke kurinda umutekano n’ubusugire bw’ubutaka bw’inkiko z’u Rwanda ndetse n’ubw’abaturage.”

Mu matangazo u Rwanda rwakunze gushyira hanze, nyuma y’uko ubutegetsi bwa DRC bukunze kuvuga ko bwifuza intambara n’iki Gihugu, rwavuze ko rwakajije umutekano ku mupaka uruhuza n’iki Gihugu cyo mu burengerazuba bwacyo, kugira ngo hatagira igiturukayo cyahungabanya umutekano warwo cyaba kinyuze ku butaka cyangwa mu kirere.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru