Uko hatahuwe umusore umuranye ‘Permis’ amezi 6 atazi n’uko ikizamini cyayo kimera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu Karere ka Nyabihu atwaye imodoka afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano na rwo yerekanye akoresheje ifoto yo muri telefone, basuzumye basanga atarigeze akora ikizami cyarwo.

Uru ruhushya rw’uruhimbano rwafatanywe uyu musore, rugaragaza ko rwosohotse muri Gucurasi uyu mwaka wa 2023, akaba ari rwo yari amaze iminsi akoresha mu gutwara ikinyabiziga.

Izindi Nkuru

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (RCPO) mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Solange Nyiraneza, yavuze ko ubwo Polisi yabazaga uyu musore uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, yavuze ko arufite muri telefone.

Yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi ko gucunga umutekano wo mu muhanda bafashe uyu musore wari usanzwe utwara ikinyabiziga akoresha uruhushya rw’uruhimbano, yari amaranye hafi amezi atandatu, bamusabye kurwerekana avuga ko ntarwo afite ariko ko muri telefoni ye afitemo ifoto yarwo, bigaragara ko yarutsindiye muri Gicurasi uyu mwaka, dusuzumye neza dusanga atarigeze anakorera uruhushya rw’agateganyo.”

Polisi yahise ita muri yombi uyu musore ukurikiranyweho icyaha cyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, giteganywa n’ingingo ya 276 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu uhamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru