Friday, June 13, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora

radiotv10by radiotv10
30/11/2023
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utangaje ko wisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza indorerezi z’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza muri DRC, Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko ibabajwe n’icyo cyemezo, kandi ko ibona hari ikibyihishe inyuma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri Ishinzwe Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko Guverinoma ibabajwe n’iburizwamo ry’uyu mugambi wo kohereza indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Guverinoma ya Congo ivuga ko batumva neza icyateye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kwisubira kuri iki cyemezo, kuko wari warasabye kuzohereza indorerezi muri aya matora ku bushake bwawo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bibaye mu gihe ibiganiro byari bikomeje hagati ya Leta ya Congo n’inzobere z’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ku buryo bushoboka bw’iyoherezwa ry’izo ndorerezi.

Icyakora Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, yavuze ko bahisemo kureka kohereza indorerezi muri aya matora, kubera ibibazo bya tekiniki birenze uyu Muryango.

Ibihabanye n’ibi, Reuters dukesha iyi inkuru ivuga ko indorerezi z’amatora z’uyu Muryango ahubwo zari zaranageze i Kinshasa, ndetse ngo zari zitegerejwe koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ku itariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ibyo ngo ntibyashobotse ku mpamvu z’umutekano.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ateganyijwe ku itariki 20 z’ukwezi gutaha k’Ukuboza 2023.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − 5 =

Previous Post

Football: U Rwanda rwazamutseho imyanya 7 ku Isi nyuma y’uko Amavubi atanze ibyishimo byari binyotewe

Next Post

Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Related Posts

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

by radiotv10
12/06/2025
0

Indenge ya Sosiyete y’u Buhindi (Air India) yari yerecyeje i London mu Bwongereza irimo abagenzi 242, yakoze impanuka nyuma y’igihe...

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

by radiotv10
12/06/2025
0

Abasirikare ba Afurika y’Epfo bari boherejwe mu butumwa bwa SADC muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasubira mu Gihugu cyabo,...

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

Nyuma y’ubushyamirane hagati ya Trump na Elon Musk umwe yagaragaje guca bugufi

by radiotv10
11/06/2025
0

Umunyemari rurangiranwa ku Isi, Elon Musk uherutse guterana amagambo na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yavuze...

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

by radiotv10
10/06/2025
0

Abana babiri bakomoka mu Burundi bari bagiye gushakira imibereho muri Tanzania, bavuze ko hari bagenzi babo 13 bafunzwe nyuma yuko...

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

by radiotv10
10/06/2025
0

Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza muri DRC, yasabye Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutangiza ikirego gishinja Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba...

IZIHERUKA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi
MU RWANDA

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

by radiotv10
13/06/2025
0

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

12/06/2025
Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

12/06/2025
Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

Umusore wari wanditse kuri WhatsApp ko hari icyo yishinja yabonetse yapfuye

12/06/2025
Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

Umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yibwe imodoka

12/06/2025
Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

Ingorane z’umwana wavukanye ibitsina bibiri n’imikorere yabyo iteye urujijo

12/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Icyifuzo cy’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga batemererwa gukorera ‘Permis’ z’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Kazungu wifuza gusubira muri Sosiyete nyarwanda yahishuye icyamushoye mu bwicanyi

BREAKING: Indege yarimo abagenzi 240 yakoze impanuka irasandara

Amakuru agezweho ku gucyura Abasirikare ba Afurika y’Epfo bakozanyijeho na M23 bikarangira bamanitse amaboko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.