Congo yavuze ko iri mu rujijo ku cyemezo gitunguranye cyafashwe n’u Burayi ku byerecyeye amatora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi utangaje ko wisubiyeho ku cyemezo cyo kohereza indorerezi z’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu kwezi k’Ukuboza muri DRC, Guverinoma y’iki Gihugu yatangaje ko ibabajwe n’icyo cyemezo, kandi ko ibona hari ikibyihishe inyuma.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri Ishinzwe Itangazamakuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko Guverinoma ibabajwe n’iburizwamo ry’uyu mugambi wo kohereza indorerezi z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Izindi Nkuru

Guverinoma ya Congo ivuga ko batumva neza icyateye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kwisubira kuri iki cyemezo, kuko wari warasabye kuzohereza indorerezi muri aya matora ku bushake bwawo.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ibi bibaye mu gihe ibiganiro byari bikomeje hagati ya Leta ya Congo n’inzobere z’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ku buryo bushoboka bw’iyoherezwa ry’izo ndorerezi.

Icyakora Umuvugizi w’Urwego rw’Ububanyi n’Amahanga n’Umutekano mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, yavuze ko bahisemo kureka kohereza indorerezi muri aya matora, kubera ibibazo bya tekiniki birenze uyu Muryango.

Ibihabanye n’ibi, Reuters dukesha iyi inkuru ivuga ko indorerezi z’amatora z’uyu Muryango ahubwo zari zaranageze i Kinshasa, ndetse ngo zari zitegerejwe koherezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ku itariki 21 z’uku kwezi k’Ugushyingo, ariko ibyo ngo ntibyashobotse ku mpamvu z’umutekano.

Amatora y’Umukuru w’igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ateganyijwe ku itariki 20 z’ukwezi gutaha k’Ukuboza 2023.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru