Friday, July 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Urugendo rwose rukomeye rutangira ari intambwe imwe-Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Urugendo rwose rukomeye rutangira ari intambwe imwe-Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko intambwe ishimishije u Rwanda rukomeje gutera nyuma yo Kwibohora, isaba uruhare rwa buri wese, byumwihariko urubyiruko yasabye gukoresha neza amahirwe bafite aka kanya, kuko ari yo azabageza ku byiza bateganya mu bihe biri imbere.

Madamu wa Perezida wa Repubulika, akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Umuryango Imbuto Foundation, yatangaje ibi mu muhango wo gufungura ku mugaragaro igikorwa remezo ‘Imbuto Hubs’ kigamije guteza imbere urubyiruko.

Iki gikorwa giherereye mu Karere ka Bugesera, cyubatswe ku bufatanye bw’Umuryango Imbuto Foundation n’Ubuyobozi bw’aka Karere, kizanagira uruhare mu iterambere ry’abaturage muri rusange, aho kizajya gitanga amahugurwa ajyanye n’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Cyitezweho kandi guteza imbere siporo, kwita ku burere bw’abana bato ndetse kinatange serivisi zijyanye n’ubujyanama ku mibereho myiza y’abaturage.

Madamu Jeannette Kagame wafunguye ku mugaragaro iki gikorwa, yavuze ko ari iby’agaciro kuba gifunguwe, mu gihe Abanyarwanda bakiri no mu kwezi ko kwizihizamo Kwibohora, kuko urugendo rwabyo rukomereje ku gukomeza intambwe y’iterambere.

Ati “Kwibohora si umunsi umwe gusa, ni urugendo rwa buri wese, rwa buri munsi rwo kubaka umuturage ushoboye, wigirira icyizere kandi ufite uruhare mu iterambere ry’umuryango we n’Igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame avuga ko inzira u Rwanda rurimo rwo kwiteza imbere, atari urugendo rworoshye, ariko kandi ko rushoboka, bisaba ko buri wese abigiramo uruhare.

Ati “Iyo witegereza neza usanga urugendo rwose rukomeye rutangira ari intambwe imwe. Inzu yubakwa ibuye ku rindi. Igiti na cyo gitangira ari urubuto ruto rushyirwa mu butaka, ariko iyo urwo rubuto rubonye ifumbire rukuhirwa, rugahabwa urumuri rurakura rukaba igiti cy’inganzamarumbo. Ngiyo phylosophie [intekerezo] ituranga mu Imbuto Foundation.”

Avuga ko iki gikorwa kizagira uruhare mu gutanga iby’ingenzi byafasha abantu kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu cyabibarutse.

Ati “Twemera ko buri muntu ari urubuto, iyo twamuhaye iby’ingenzi mu burezi, ubuzima, indangagaciro n’amahirwe; ashobora gukura neza agahindura umuryango we n’Igihugu.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze kandi ko Umuryango Imbuto Foundation imaze imyaka 25 ibiba imbuto mu ngeri zinyuranye zirimo uburezi, kandi ko umusaruro ugaragara.

Ati “Hari izimaze kwera, hari n’izera buhoro, kuko kubaka umuntu si umurimo w’umunsi umwe. Uyu munsi rero ntabwo turi hano gutaha inyubako gusa, turi hano kubiba indi mbuto.”

Yavuze ko iki gikorwa ari indi mbuto nshya y’Umuryango Imbuto Foundation, izatanga amahirwe ku bo mu ngeri zose, urubyiruko rukabasha kubona aho rukuriza impano zarwo, ndetse n’umuryango ukabona iby’ibanze bituma urushaho gutekana.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =