Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abagabo bakubye gatantatu abagore: Iby’ingenzi ku Rwanda muri raporo y’abahitanwa n’impanuka ku Isi

radiotv10by radiotv10
15/12/2023
in MU RWANDA
0
Abagabo bakubye gatantatu abagore: Iby’ingenzi ku Rwanda muri raporo y’abahitanwa n’impanuka ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku mpanuka zo mu muhanda muri 2023, igaragaza ko habayeho igabanuka ry’umubare w’abahitanwa na zo mu Rwanda, kandi umubare w’abagabo ukaba ari munini ugereranyije n’abagore.

Iyi mibare yagiye hanze muri iki cyumweru, igaragaza ko abahitanwa n’impanuka mu Rwanda, bavuye ku bantu 15 bagakera kuri 12 bagwa mu mpanuka zo mu muhanda ibihumbi 100 ku mwaka.

Iyi raporo isohotse ku nshuro ya gatanu kuva muri 2009, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023.

Igaragaza ko muri 2018 mu Rwanda hapfuye abantu 593 bazize impanuka zo mu muhanda, ubwo u Rwanda rwari rutuwe n’abantu miliyoni 11,92, mu gihe muri 2021 hapfuye abantu 655 ariko umubare w’Abanyarwanda warageze kuri miliyoni 13,46; mu gihe kandi muri iyo myaka, umubare w’ibinyabiziga wavuye kuri 180 140 ukagera kuri 270 600.

Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza kandi ko umubare w’abagabo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda mu Rwanda ukubye uw’abagore inshuro zirenga 6, kuko abagabo ari 86,2% mu gihe abagore ari 13,8%.

Igaragaza ko mu Rwanda habayeho intambwe nziza ku bipimo by’igabanuka ry’imibare y’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda, ibizwi nka Confidence Interval (CI).

Ugereranyije n’iyi myaka ya 2018 na 2023, ibipimo bya CI, imibare y’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, yavuye kuri 662 muri 2018 igera kuri 555 muri 2023.

Iri gabanuka ry’izi mpfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, rishingira ku ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda kuva muri 2018, nko gushyiraho utugabanyamuvuduko (speed governor) mu modoka zitwara abagenzi ndetse n’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bukomeje kugira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda mu Rwanda.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko hagati y’ukwezi kwa Mutarama (01) 2020 n’Ugushyingo 2022, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda 21 459, zirimo izigera mu 4 000 zabaye muri 2022, izindi 8 000 ziba muri 2021, ndetse na 8 500 zabaye muri 2022.

Ku isi byifashe gute?

Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, igaragaza ko muri 2021 habayeho impfu z’abantu miliyoni 1,19 zatewe n’impanuka zo mu muhanda, aho habayeho igabanuka rya 5% kuko muri 2010 zari zahitanye miliyoni 1,25.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye, rivuga ko ibihugu birenga 1/2 by’ibinyamuryango, byagaragayemo igabanuka ry’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda hagati ya 2010 na 2021.

María Seguí-Gómez, wayoboye ikorwa ry’iyi raporo, yagize ati “Habayeho igabanuka rishimishije nubwo ibinyabiziga bibarwa ku Isi byikubye hafi kabiri, ariko imihanda yagiye yongerwa ndetse n’umubare w’abatuye isi wiyongereyeho hafi miliyari imwe.”

Yavuze ko “Ingamba zo kongera umutekano wo mu muhanda ziri gutanga umusaruro ariko turacyafite byinshi go gukora kugira ngo tugere ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye y’ikinyacumi aho kuva muri 2021 kugeza muri 2030, tuzaba twaragabanyije kuri 1/2 cy’impfu ziterwa n’impantu zo mu muhanda.”

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nubwo nta rukingo rw’impanuka ruriho, ariko hari ibishobora gukorwa kugira ngo zigabanuke ndetse n’impfu ziterwa na zo zigabanuke, zirimo ubukangurambaga no kwigisha abantu gukoresha ibyabarinda, birimo kwambara imikandara mu gihe batwaye imodoka ndetse no kwambara ingofero (Casquet) zagenewe abagenda kuri moto.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + sixteen =

Previous Post

BREAKING: Pudence Rubingisa yahinduriwe inshingano,…-Perezida Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo aba Perezidansi

Next Post

Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye

Related Posts

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo 'kuzitura', bavuga ko...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye

Cameroon: Nyuma y’irekurwa ry’abakekwaho kwica umunyamakuru w’ikirangirire Perezida yakoze icyagaragaye nk’utarabyishimiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.