Abagabo bakubye gatantatu abagore: Iby’ingenzi ku Rwanda muri raporo y’abahitanwa n’impanuka ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku mpanuka zo mu muhanda muri 2023, igaragaza ko habayeho igabanuka ry’umubare w’abahitanwa na zo mu Rwanda, kandi umubare w’abagabo ukaba ari munini ugereranyije n’abagore.

Iyi mibare yagiye hanze muri iki cyumweru, igaragaza ko abahitanwa n’impanuka mu Rwanda, bavuye ku bantu 15 bagakera kuri 12 bagwa mu mpanuka zo mu muhanda ibihumbi 100 ku mwaka.

Izindi Nkuru

Iyi raporo isohotse ku nshuro ya gatanu kuva muri 2009, yagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023.

Igaragaza ko muri 2018 mu Rwanda hapfuye abantu 593 bazize impanuka zo mu muhanda, ubwo u Rwanda rwari rutuwe n’abantu miliyoni 11,92, mu gihe muri 2021 hapfuye abantu 655 ariko umubare w’Abanyarwanda warageze kuri miliyoni 13,46; mu gihe kandi muri iyo myaka, umubare w’ibinyabiziga wavuye kuri 180 140 ukagera kuri 270 600.

Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, igaragaza kandi ko umubare w’abagabo bahitanywe n’impanuka zo mu muhanda mu Rwanda ukubye uw’abagore inshuro zirenga 6, kuko abagabo ari 86,2% mu gihe abagore ari 13,8%.

Igaragaza ko mu Rwanda habayeho intambwe nziza ku bipimo by’igabanuka ry’imibare y’abahitanwa n’impanuka zo mu muhanda, ibizwi nka Confidence Interval (CI).

Ugereranyije n’iyi myaka ya 2018 na 2023, ibipimo bya CI, imibare y’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, yavuye kuri 662 muri 2018 igera kuri 555 muri 2023.

Iri gabanuka ry’izi mpfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda, rishingira ku ngamba zashyizweho na Leta y’u Rwanda kuva muri 2018, nko gushyiraho utugabanyamuvuduko (speed governor) mu modoka zitwara abagenzi ndetse n’ubukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ bukomeje kugira uruhare mu kugabanya impanuka zo mu muhanda mu Rwanda.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko hagati y’ukwezi kwa Mutarama (01) 2020 n’Ugushyingo 2022, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda 21 459, zirimo izigera mu 4 000 zabaye muri 2022, izindi 8 000 ziba muri 2021, ndetse na 8 500 zabaye muri 2022.

 

Ku isi byifashe gute?

Iyi raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, igaragaza ko muri 2021 habayeho impfu z’abantu miliyoni 1,19 zatewe n’impanuka zo mu muhanda, aho habayeho igabanuka rya 5% kuko muri 2010 zari zahitanye miliyoni 1,25.

Iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye, rivuga ko ibihugu birenga 1/2 by’ibinyamuryango, byagaragayemo igabanuka ry’impfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda hagati ya 2010 na 2021.

María Seguí-Gómez, wayoboye ikorwa ry’iyi raporo, yagize ati “Habayeho igabanuka rishimishije nubwo ibinyabiziga bibarwa ku Isi byikubye hafi kabiri, ariko imihanda yagiye yongerwa ndetse n’umubare w’abatuye isi wiyongereyeho hafi miliyari imwe.”

Yavuze ko “Ingamba zo kongera umutekano wo mu muhanda ziri gutanga umusaruro ariko turacyafite byinshi go gukora kugira ngo tugere ku ntego y’Umuryango w’Abibumbye y’ikinyacumi aho kuva muri 2021 kugeza muri 2030, tuzaba twaragabanyije kuri 1/2 cy’impfu ziterwa n’impantu zo mu muhanda.”

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko nubwo nta rukingo rw’impanuka ruriho, ariko hari ibishobora gukorwa kugira ngo zigabanuke ndetse n’impfu ziterwa na zo zigabanuke, zirimo ubukangurambaga no kwigisha abantu gukoresha ibyabarinda, birimo kwambara imikandara mu gihe batwaye imodoka ndetse no kwambara ingofero (Casquet) zagenewe abagenda kuri moto.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru