Wednesday, July 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

AMAFOTO: Sogongera ku bwiza bwa Hoteli y’ubwato izanye ikirungo mu byiza by’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
21/12/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA, UBUKUNGU
0
AMAFOTO: Sogongera ku bwiza bwa Hoteli y’ubwato izanye ikirungo mu byiza by’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato burimo Hoteli y’inyenyeri eshanu bureremba mu Kiyaga cya Kivu, iherutse gutangira kwakira abakiliya, bazajya babasha gutembera bareba ibyiza by’iki Kiyaga n’ibitatse u Rwanda, banahabwa serivisi zisanzwe zitangirwa muri Hoteli ziyubashye.

Ubu bwato bwiswe Mantis Kivu Queen Uburanga, burimo hoteli ifite ibyumba 10, abantu bashobora kuraramo, birimo buri kimwe cyose kiba kiri muri hoteli zigezweho.

Uretse ibyumba 10, ubu bwato bunafite ubwogero (Piscine), Resitora, akabari ndetse no ku ibaraza aho abantu bazajya bicara bareba ibyiza by’Ikiyaga n’ubwiza bw’u Rwanda.

Ubu bwato burimo hoteli igenzurwa n’ikigo cy’Abafaransa cya Accor Group, kizobereye mu byo gucunga amahoteri ku Mugabane w’u Burayi, bwubatswe na kompanyi yo muri Afurika y’Epfo ya AfriNest.

Ubuyobozi bwa Mantis Kivu Queen Uburanga, bwasogongeje abantu ubwiza bw’iyi hoteli, mu butumwa bwanyujije kuri X, bunaherekejwe n’amafoto ya bimwe mu bice by’iyi hoteli.

Ubuyobozi bw’iyi Hoteli bwagize buti “Ubwiza buradukikije. Hamwe na Kivu Queen, buri mwanya uba uwo kwishimira ubwiza bw’Igihugu cy’agatangaza tubamo.”

Inzobere mu byiza nk’amahoteli, Umunyamerikakazi Tiffany Dowd mu butumwa yanyujije kuri X, na we yashimye iyi hoteli muri ubu bwato buzajya butembera mu Kiyaga cya Kivu.

Yagize ati “Mantis Kivu Queen Uburanga, ubwato bwa mbere bwiza buri mu Kiyaga cya Kivu mu Rwanda, bwafunguwe ku mugaragaro.”

Uyu Munyamerikakazi yakomeje avuga ko abazajya bagenda muri ubu bwato, bazajya banagira amahirwe yo kubasha kwihera ijisho ibyiza bitatse u Rwanda.

Ubwato burimo iyi hoteli buri mu Kiyaga cya Kivu
Ababurimo bazajya babasha kwihera ijisho ibyia bitatse u Rwanda

Ibyumba byabwo biteye amabengeza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 − one =

Previous Post

Impanuka ikomeye ya Bisi yari itwaye abakinnyi yatumye hahagarikwa imikino mu Gihugu hose

Next Post

Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Related Posts

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

by radiotv10
30/07/2025
0

Polisi yo mu Karere ka Huye yafashe abasore 9 bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage by’ubujura bakoraga bitwaje intwaro gakondo zirimo...

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

by radiotv10
30/07/2025
0

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yemeje ikiruhuko ku basirikare 1 081 barimo 9 bo...

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

Rusizi: Igikekwa ku rupfu rw’uwari uzwiho gukunda inzoga wasanzwe mu mukingo yapfuye

by radiotv10
30/07/2025
0

Umugabo w’imyaka 48 wari uzwiho ubusinzi, yasanzwe yapfuye mu mukingo wa metero zirindwi mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka...

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

Ntitubinginga-Igisubizo u Rwanda ruha abatekereza ko rwemeye gusinyana na Congo amasezerano ngo rukurirweho ibihano

by radiotv10
30/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko kuba Guverinoma y’u Rwanda yaremeye gushyira umukono ku masezerano y’amahoro na...

IZIHERUKA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
MU RWANDA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
30/07/2025
0

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

30/07/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

30/07/2025
Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

Tanzania yafashe icyemezo gikumira abanyamahanga mu bucuruzi bumwe

30/07/2025
Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

Menya Abajenelari 9 bari mu basirikare 1000 Perezida Kagame yemeje ko bajya mu kiruhuko

30/07/2025
Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

30/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Ubuvuzi bw’u Rwanda bwateye intambwe ikomeye izaniye amahirwe bamwe bumvaga ko bahumye burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU ZO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Huye: Hafashwe abasore bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano w’abaturage

AFC/M23 iravugwaho gukaza imbaraga za gisirikare mu gace kamwe i Walikare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.