Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi yagaragaje ubundi bumenyi nyuma yo gukorana n’abafite amazina aremereye ku Isi

radiotv10by radiotv10
29/12/2023
in MU RWANDA
0
Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi yagaragaje ubundi bumenyi nyuma yo gukorana n’abafite amazina aremereye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda umaze kuba ikirangirire ku Isi mu kubyina, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yarayoboye ifatwa ry’amafoto n’amashusho y’abakinnyi b’ikipe ya Mercedes mu mukino w’isigarwa rya Formula 1, izwi nka Mercedes-AMG PETRONAS F1, igizwe n’abarimo rurangiranwa Lewis Hamilton.

Sherrie Silver yagaragaje ibi byishimo mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amafoto n’amashusho yafashwe ari we uyayoboye, arimo Lewis Hamilton, rurangiranwa muri uyu mukino wo gusiganwa ku tumodoka duto.

Iyi kipe ya Mercedes-AMG PETRONAS F1 izitabira shampiyona y’Isi ya Formula 1, igizwe kandi na George Russell, Mick Schumacher, na Toto Wolff.

Sherrie Silver mu kugaragaza ibyishimo yatewe n’akazi yakoze, yagize ati “Ntewe ishema no kuvuga ko muri uyu mwaka nayoboye ifatwa ry’amafoto n’amashusho by’ikipe ya Mercedes-AMG PETRONAS F1. Mwarakoze kumpitamo Lewis Hamilton, George Russell, Mick Schumacher, na Toto Wolff.”

Ikipe ya Mercedes-AMG PETRONAS F1 iri mu makipe mbere ku Isi mu masiganwa y’utumodoka duto azwi nka Formula 1.

Abakinnyi babiri bayo ari bo Lewis Hamilton na George Russell, baje mu icumi ba mbere ku Isi, mu gihe iyi kipe ubwayo yo yaje ku mwanya wa kabiri mu makipe icumi ya mbere mu mwaka wa 2023.

Sherrie Silver, uvuka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ubu akaba ari no mu Rwanda mu kwizihiza iminsi mikuru, ni umwe mu babyinnyi bafite izina rikomeye ku Isi, akaba yaragaragaye mu ndirimbo zagiye zica uduhigo ku Isi.

Ni umwe mu bagize uruhare muri filimi zirimo iyitwa ‘Sing’ ndetse na ‘Minions,’ akaba yarahawe igihembo cya MTV Video Music Award, akaba asanzwe ari na Ambasaderi w’ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cya IFAD.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =

Previous Post

Liberia: Guhurura kw’abari bagiye kuvoma Lisansi y’ikamyo yakoze impanuka kwakurikiwe n’amarira

Next Post

Abarenga 1/2 babonye Ibihugu bibakira: Ibyo wamenya ku bimukira 2.000 bakiriwe n’u Rwanda

Related Posts

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

by radiotv10
18/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 76 wo mu Murenge wa Rangiro mu Karere ka Nyamasheke, wari wavuye iwe agiye kuvumba inzoga yari yahishijwe...

U Rwanda rwatanze umucyo ku ruhande rwarwitiriwe mu myanzuro y’ibyasabwe u Burusiya

Eng.-Minister Nduhungirehe criticizes renowned Congolese Doctor for ignoring key facts in his statement

by radiotv10
18/11/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, has expressed surprise that Dr. Denis Mukwege, a Congolese medical...

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

Gisagara: Hari abavuga ko ibyo bari gukorerwa ari agasuzuguro bakanagaragaza icyo bifuza

by radiotv10
18/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kibilizi mu Karere ka Gisagara, baravuga ko abakozi bari gucukura imiyoboro y’amazi bigabije imirima...

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

Karongi: Icyo biteze mu gusazura igihingwa bakesha kukirigita ifaranga cyari kimaze imyaka 45

by radiotv10
18/11/2025
0

Abahinzi b'ikawa bo mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bavuga ko izo bari bamaranye imyaka irenga 40 zitari...

Polisi y’u Rwanda irarangisha amafaranga

Amakuru mashya: Hatangajwe ifungwa ry’Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge na nyiri Uruganda rw’inzoga

by radiotv10
17/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwataye muri yombi umugenzuzi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), na...

IZIHERUKA

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi
IMYIDAGADURO

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

by radiotv10
18/11/2025
0

Nyamasheke: Umukobwa wacuruzaga ‘Me2You’ yishwe n’abajura bamuteze bakamutera icyuma bakanamwambura

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

18/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

18/11/2025
Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

18/11/2025
Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

Hagiye hanze amakuru aca amarenga ko bitifashe neza mu rugo rw’umuririmbyi Vestine umaze amezi akoze ubukwe

18/11/2025
Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

Ibivugwa ko byatangajwe n’umuhanzi uzwiho ubuhanga mu kuririmba Bill Ruzima watawe muri yombi

18/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abarenga 1/2 babonye Ibihugu bibakira: Ibyo wamenya ku bimukira 2.000 bakiriwe n’u Rwanda

Abarenga 1/2 babonye Ibihugu bibakira: Ibyo wamenya ku bimukira 2.000 bakiriwe n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuntu ni mugari- Minisitiri Utumatwishima avuga ku Muhanzi Bill Ruzima wafunzwe afatanywe urumogi

Igikekwa ku musaza wari wagiye gusangira urwagwa n’umuvandimwe we bakaza kumusanga mu mugezi yarapfuye

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.