Umubyinnyi w’Umunyarwandakazi yagaragaje ubundi bumenyi nyuma yo gukorana n’abafite amazina aremereye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Sherrie Silver ukomoka mu Rwanda umaze kuba ikirangirire ku Isi mu kubyina, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yarayoboye ifatwa ry’amafoto n’amashusho y’abakinnyi b’ikipe ya Mercedes mu mukino w’isigarwa rya Formula 1, izwi nka Mercedes-AMG PETRONAS F1, igizwe n’abarimo rurangiranwa Lewis Hamilton.

Sherrie Silver yagaragaje ibi byishimo mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, buherekejwe n’amafoto n’amashusho yafashwe ari we uyayoboye, arimo Lewis Hamilton, rurangiranwa muri uyu mukino wo gusiganwa ku tumodoka duto.

Izindi Nkuru

Iyi kipe ya Mercedes-AMG PETRONAS F1 izitabira shampiyona y’Isi ya Formula 1, igizwe kandi na George Russell, Mick Schumacher, na Toto Wolff.

Sherrie Silver mu kugaragaza ibyishimo yatewe n’akazi yakoze, yagize ati “Ntewe ishema no kuvuga ko muri uyu mwaka nayoboye ifatwa ry’amafoto n’amashusho by’ikipe ya Mercedes-AMG PETRONAS F1. Mwarakoze kumpitamo Lewis Hamilton, George Russell, Mick Schumacher, na Toto Wolff.”

Ikipe ya Mercedes-AMG PETRONAS F1 iri mu makipe mbere ku Isi mu masiganwa y’utumodoka duto azwi nka Formula 1.

Abakinnyi babiri bayo ari bo Lewis Hamilton na George Russell, baje mu icumi ba mbere ku Isi, mu gihe iyi kipe ubwayo yo yaje ku mwanya wa kabiri mu makipe icumi ya mbere mu mwaka wa 2023.

Sherrie Silver, uvuka mu Rwanda akaba afite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, ubu akaba ari no mu Rwanda mu kwizihiza iminsi mikuru, ni umwe mu babyinnyi bafite izina rikomeye ku Isi, akaba yaragaragaye mu ndirimbo zagiye zica uduhigo ku Isi.

Ni umwe mu bagize uruhare muri filimi zirimo iyitwa ‘Sing’ ndetse na ‘Minions,’ akaba yarahawe igihembo cya MTV Video Music Award, akaba asanzwe ari na Ambasaderi w’ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye cya IFAD.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru