Urukundo rwa Kajala Masanja n’Umuhanzi Rajabu Abdulkahali Ibrahim uzwi nka Harmonize uri mu bafite amazina akomeye muri Afurika y’Iburasirazuba, rwongeye kwibazwaho, aho bamwe baketse ko baba barongeye gutandukana nyuma y’amezi macye bongeye gucudika.
Ni impaka zazamutse muri Tanzania, aho bamwe mu bakunda iyi couple banakurikiranira hafi imyidagaduro, bavuga ko umubano w’aba bombi ushobora kuba wongeye kuzamo ibibazo.
Ni nyuma yuko bari bagaragaje ko bongeye kwinjira mu rukundi, ibintu byari byahaye icyizere abafana babo, none hongeye kugaragara ibimenyetso byuko hashobora kuba havutse ibibazo mu mubano wabo.
Icyateje impaka ni ukuba ku isabukuru ya Kajala, umuhanzi Harmonize atigeze atangaza ubutumwa bwo kuyimwifuriza mu ruhame nk’uko yabikoraga mu bihe byashize.
Nubwo nta n’umwe muri bo wemeje gutandukana kwa, ibintu byatumye bamwe mu bafana bumva ko ibintu bishobora kuba bitagenda neza nyuma yuko bari baherutse kongera kugaragaza ko urukundo rwabo rwongeye kugurumana.
Kajala na Harmonize bari basubiranye mu rukundo rwabo muri Gashyantare, aho bari babanje kubikora bucece, ariko amarangamutima akaza kubaganza bakabishyira hanze.
Uku gusubirana kwabo byari byashimishije abafana bari bagifite icyizere ko urukundo rwabo rushobora kuramba, cyane cyane bitewe n’amateka yabo kuva bagaragara bwa mbere muri 2021.
Amafoto yabo n’ibihe byiza bari bamaze igihe basangira byatumye benshi bemeza aba bombi bahisemo kwiha andi mahirwe, bagasubirana. Gusa amakuru avuga ko uko ibihe byagendaga bihita, ibibazo byatangiye kugaruka.

RADIOTV10