Friday, July 24, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amagambo akanganye umusore yabwiye mushiki we yatumye afungwa

Amagambo akanganye umusore yabwiye mushiki we yatumye afungwa

Umusore w’imyaka 31 y’amavuko wo mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo kubera ibyaha akurikiranyweho birimo ibishingiye kubwira umuvandimwe we ko azamwica akamujugunya mu musarani.

Uyu musore wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ubu akaba afungiye mu Igororero rya Huye, nyuma y’icyemezo cyagashwe nUrukiko rw’ibanze rwa Busasamana, rwo mu Karere ka Nyanza.

Uyu musore witwa Eurade, ashinjwa ibyaha bishingiye ku makimbirane yagiranaga na mushiki we, by’umwigariko aho yigeze kumubwira ko azamwica ubundi akamujugunya mu musarani.

Mu iburanisha ku ifungwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha bwavuze amakimbirane y’aba bombi, ashingiye ku mitungo, kuko umubyeyi w’aba bombi yabahaye umunani, umusore ahita awugurisha, none akaba ashaka no kwigarurira uwa mushiki we.

Uregwa kandi yashatse kwivugana umuvandimwe, amukubise agafuni, ubwo yazaga akamumenera inkono y’ibishyimbo yari iri ku ziko, yarangiza agashaka kukamukubita, undi agahungira mu nzu, ari na bwo yatabazaga abaturanyi bakahagoboka.

Nanone kandi uregwa icyo gihe yashakaga gukubita agafuni mushiki we, yari amaze no kumutemera igitoki, ibintu byagaragaje ko yashobora kuzivagana umuvandimwe we.

Ni na ho Ubushinjacyaha bwahereyeho busabira uregwa gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko ibyari byagezweho mu iperereza byari bigize impamvu zifatika zigaragaza ko yakoze ibyo byaha, ndetse ko aramutse arekuwe ashobora kugirira nabi uwo muvandimwe we.

Nanone kandi Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa kandi yigeze nubundi gufungwa igihe cy’umwaka, na bwo ashinjwa ibyaha nka biriya birimo ibyo kubwira mushiki we ko azamwica.

Ni mu gihe uregwa yaburanye ahakana ibyaha, aho yavuze ko ubwo biriya byabaga, yari avuye mu kazi, agasanga mushiki we n’umubyeyi wabo bari kurwana, akabakiza, umuvandimwe na we agashaka kumukubita, ari bwo yagiraga umujinya akamumenera inkondo y’ibishyimbo yari ku ziko.

Yahakanye kandi kubwira mushiki we ariya magambo ko azamwica akamujugunya mu musarani, avuga ko ari imvugo yazanywe n’Ubushinjacyaha ngo kugira ngo buremereze ibyaha bumushinja.

Mu gihe uregwa yasabaga kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, Urukiko rwo rwemeje ko afungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho gukora ibyaha aregwa.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − 1 =