Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Icyo RDF ivuga kuri Tshisekedi wumvikanye nk’uwishongora ko gutera u Rwanda byamworohera

radiotv10by radiotv10
03/01/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Icyo RDF ivuga kuri Tshisekedi wumvikanye nk’uwishongora ko gutera u Rwanda byamworohera
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda burahumuriza Abanyarwanda, bukabasaba kudakangwa n’ibimaze iminsi bitangazwa n’abayobozi ba DRC ko bifuza gutera u Rwanda, bukavuga ko RDF iri maso kandi ko idapfa gukangwa n’ibyo ari byo byose kuko yanyuze mu bikomeye birenze amagambo y’umunwa.

Ni nyuma y’uko Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ashize amanga ko ashaka gutera u Rwanda.

Yongeye kubivugira mu bikorwa byo kwiyamamariza indi manda, aho yavuze ko naramuka yongeye gutorwa, azasaba uburenganzira Inteko Ishinga Amategeko, ubundi agatera u Rwanda, kandi ko atazirirwa ava mu Gihugu cye, ahubwo ko azarasa Kigali yibereye i Goma.

Mu kiganiro Umuvugizi Wungirije wa RDF, Lt Col Simon Kabera, yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru cyagarukaga mutekano w’u Rwanda, yavuze ko imvugo nk’izi zidakwiye kugira uwo zikura umutima, kuko RDF ihagaze bwuma kandi ntawapfa kuyimeneramo ngo ahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati “Ibyo twanyuzemo ntabwo turi abo gukangika, dufite icyizere, twifitiye icyizere cyo kurinda umutekano w’abaturage, nkababwira nti ‘nibasinzire batekane’.”

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bukomeje gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse ukaba ugihirahira kongera guhungabanya umutekamo w’Abanyarwanda.

Lt Col Simon Kabera wagarutse no ku mvugo zibiba urwango z’abayobozi bo muri Congo ndetse n’ibyifuzo bya FDLR, yavuze ko intego zabo zidashobora kugerwaho kuko zigamije ikibi, bityo ko ibyo batangaza bidakwiye kugira uwo bihagarika umutima.

Ati “Nta gahunda bafite ifatika uretse gutekereza kuza gukora Jenoside gusa. Umuntu udafite intego ntabwo yagutera ubwoba, twe dufite intego yo kurinda umutekano w’abaturage.”

Yongeye ati “Amagambo si ubwa mbere avugwa, yaravuzwe na cyera turi mu ntambara yo kubohora Igihugu, ariko ntibyatubujije kugera ku ntego yo kugira Igihugu gitekanye.”

Perezida Paul Kagame ubwo yakiraga Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu birori bisoza umwaka byabaye mu mpera z’icyumweru gishize, yongeye kwizeza Abanyarwanda umutekano usesuye, avuga ko inzego z’umutekano ziteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyashaka kuwuhungabanya.

Umukuru w’u Rwanda yagarutse kandi ku bamubwira ko ibyatangajwe na Tshisekedi atari akomeje ahubwo ko yari agamije kureshya Abanyekongo ngo bongerere bamugirire icyizere, avuga ko kuri we atari ko abibona.

Yagize ati “Ntushobora no kuza kunyigisha ngo uriya wavugaga biriya ngo ntabwo ari byo yavugaga. Njye ngomba kwitegura kugeza igihe nzabonera ibimenyetso ko atari byo yavugaga.”

Perezida Kagame kandi na we yavuze ko u Rwanda rwanyuze muri byinshi, ku buryo rutapfa gukangwa n’imvugo nka ziriya. Ati “[…] icyo tutazi ni iki se? Aho ho gushwanyagurika twarahageze turahazi, ahubwo bizaba ku batekereza kugira gutyo.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

DRC: Abiyemeje gukura Tshisekedi ku butegetsi bagaragaje ko ntakizabakoma imbere

Next Post

Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Related Posts

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu, cyatangije ubukangurambaga buzatuma abantu bitabira gahunda zo kwibaruza kugira ngo bazahabwe irangamuntu koranabuhanga, izahabwa Abanyarwanda, impunzi...

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

by radiotv10
07/08/2025
0

Umunyamakuru Aissa Cyiza ukorera Radio imwe yo mu Rwanda, yagizwe Umuyobozi Mukuru wayo nyuma y’amezi atatu n’ubundi azamuwe mu ntera...

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

Abakekwaho urupfu rw’uwamaze icyumweru yarabuze barimo uwo yari agiye kwishyuza ibiceri 600Frw

by radiotv10
07/08/2025
1

Inzego z'iperereza mu Karere ka Nyanza zicumbikiye abantu batatu bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu Murenge wa Rwabicuma muri...

What Rwandan students really think about AI in education

What Rwandan students really think about AI in education

by radiotv10
07/08/2025
0

Across university campuses in Rwanda, a quiet revolution is taking place one powered by Artificial Intelligence (AI). Tools like ChatGPT...

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen.Muganga yaganirije abasirikare bo muri Sri Lanka

Eng.-RDF Chief of Defence Staff welcomes Sri Lankan Defence delegation on study tour

by radiotv10
06/08/2025
0

The Chief of Defence Staff (CDS) of the Rwanda Defence Force, General MK Mubarakh, today hosted a delegation from the...

IZIHERUKA

Izajya ihabwa n’abakivuka: Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

by radiotv10
07/08/2025
0

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

07/08/2025
Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

07/08/2025
Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

Hamenyekana icyakurikiyeho nyuma yuko Teta Sandra agonze Weasel hanajya hanze amashusho biba

07/08/2025
Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

Umunyamakuru Aissa Cyiza yazamuwe mu ntera nyuma y’amezi atatu n’ubundi ahawe inshingano

07/08/2025
Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

Kinshasa yatoranyijwe kwakira Inteko rusange ya CAF

07/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Hamenyekanye inkuru y’Abanyarwanda baherutse gufungirwa i Burundi n’icyabiteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu Rwanda hatangijwe serivisi zizatuma hatangwa irangamuntu Koranabuhanga

Ntawundi muntu uyirimo- Ibyihariye ku mashusho y’indirimbo nshya ya Confy na Chiboo

Icyo umuhanzi Diamond avuga ku bana ashobora kuba arera kandi atari abe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.